Amakuru dukesha ikinyamakuru wire reports, umupastori wo mu gihugu cy’Afurika y’epfo yashatse kwerekana igitangaza , igikoresho gifasha kurangurura amajwi (speaker) ipima ibiro 250 kuri umwe mu bayoboke be w’umukobwa ashaka ko apfa yarangiza akumuzura.
Gusa ngo icyo gitangaza ntabwo cyabaye kuko uwo mukobwa yapfuye azize kuvira imbere kuko iyo ndangururamajwi yamukomerekeje ndetse abura n’ubwahumeka .
Uyu mushumba w’itorero rya Mount Zion General Assembly yashatse gukora igitangaza kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kanama ariko birangira uwo mugore ahasize ubuzima
Pastori, Lethebo Rabalango yahamagaye umwe mu bakobwa bo mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza amusaba kuryama hasi ngo amukorereho igitangaza ,
Uyu mupastori yasabye abadiyakoni kuzana icyo gikoresho gipima ibiro 250 bakayimushyira munda,ari nako yavugaga ko ibiro byayo ntacyo biri bumutware.
Uyu mupastori rero yahise yurira kuri iki gikoresho ,uyu mukobwa nawe aracecekabakagira ngo aracyari muzima kandi yapfuye.
Imbaraga uyu mupastori yari yizeye zo kumuzura zanze,bahita bamujyana kwa muganga ariko nubundi basanga yarangije gupfa kare,nubwo bo bakekaga ko yaba agifite umwuka muke.
By: Zarcy Christian