Akenshi iyo ukundanye n’umuhungu ugerageza ibishoboka byose kugira ngo umenye neza ko uko umwiyumvamo ariko nawe bimeze. Ubikora kugira ngo umenye neza ko mwategurana ubuzima bw’ahazaza hamwe utiriwe utakaza umwanya wawe n’imbaraga ku muntu utagufite muri gahunda.
Hari igihe usanga wowe nk’umukobwa wamukunze cyane, yewe dore ukicara ugashushanya mu bitekerezo urugo rwanyu mwembi, abana muzabyara, uko bazaba basa; nyamara washishoza neza ukumva udashize amakenga niba koko uwo musore mukundana ariko abyiyumvamo. Niba ariko urimo kumva urukundo rwanyu, dore rero ibimenyetso simusiga bishobora kukwereka ko mutari mu murongo umwe n’umukunzi wawe:
Ntabwo agufungurira amarangamutima ye: biba ari ibisanzwe kwisanzura ku muntu ukunda ukamubwira utuntu twinshi tw’ibanga. Ariko nyamara rimwe na rimwe ukwiye kugenza gahoro ukareba ko wa mukunzi wawe urimo gufungukira byose nawe afite ubushake bwo kugufungurira umutima we. Umusore ugufiteho gahunda ihamye yo kubakana, afungura ubuzima bwe ukamumenya. Akubwira akahise ke mu ngeri zose wenda uko yakuze, umuryango we, imigambi afite, ibimushimisha ibyo adakunda yewe abikubwira utanamubajije. Uwutagufiteho gahunda, niyo wowe ushatse kwinjira mu buzima bwe bw’akahise cyangwa n’izindi ngingo z’amakuru ye bwite, araguhunga ukabona nta biganiro byimbitse ashaka ko mugirana kuko aba yumva nta mpamvu yabyo. Ubwo n’ubibona kuramo akarenge kawe.
Ntabwo aba akwitayeho iyo muri kumwe: nubona uri kumwe n’umusore mwitwa ko muri mu Rukundo, ugasanga ugenda usubiramo ibintu warimo uvuga kubera ko yari ahuze wenda kuri terefone cyangwa ibitekerezo byigendeye, iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza ko nta mushinga ufatika mufitanye. Kuko umuntu ugukunda by’ukuri, aba afite amatsiko menshi yo kukummenya byimbitse uko utekereza cyangwa ubona ibintu mu ngingo runaka, ibyo bigatuma iyo ufashe ijambo, agutega amatwi neza nta kirogoya. Gusa hari igihe ikintu nkicyo kiba bitewe n’uko hari ibintu biri kumugora mu bwonko, hari gihe ashobora kubikubwira ko afite ikibazo ku kazi cyangwa ahandi. Ariko nubona ari ibintu bigenda byisubiramo inshuro nyinshi uko muhuye, uzamenye ko utari muri gahunda ye y’igihe kirekire.
Ntabwo arakumenyekanisha ku nshuti ze: niba uwo musore mukundana mumaranye igihe runaka kandi agufiteho gahunda y’igihe kirekire akaba nta nshuti ze murahura ngo mumenyane; bitekerezeho kabiri. Iyo umusore akwibonamo nk’uwuzamubera umufasha aba yumva yakurata akwerekana mu bantu be ba hafi nk’inshuti ze wenda n’abavandimwe kuko uba uri ishema kuri we. Iyo Atari ibyo aba yumva izo mbaraga n’umwanya wo kujya guhura nabo bantu ari uwo gupfusha ubusa. Uramenye rero nawe ntupfushe umwanya wawe ku muntu utaguha agaciro.
Si umwizerwa mu mvugo n’ibikorwa: nubona umusore mukundana icyo akubwiye bikugora kucyizera cyangwa gahunda mufitanye utayizera ijana ku ijana bitewe n’uko usanga agenda ahindura gahunda ku munota wa nyuma; biragoye ko wemeza ko uyu muntu akwiyumvamo. Wenda mwahanye gahunda yo guhura hanyuma umaze kwitegura agahita akubwira ko agize ikibazo kitamwemerera kuboneka uwo munsi; ubundi ugasanga yishe amasaha kuri gahunda mwari mwahanye n’ibindi nkibyo. Nubona ibintu nk’ibyo bigenda byisubiramo, menya ko utari uw’ingenzi mu buzima bwe. Haba hari ibindi bintu n’abantu b’agaciro cyane kukurusha mu buzima bwe. Iyo uri uw’agaciro kuri we usanga akora iyo bwabaga kugira ngo atica gahunda mufitanye, cyangwa ijambo yakubwiye.
Ntabwo ashishikajwe n’uko mupangira hamwe iby’ahazaza hanyu; iyo ukunda umuntu uteganya ko muzabana, kuganira kuri gahunda z’ahazaza ni ibisanzwe kuko muba mufite icyerekezo murimo muraganamo. Urukundo burya n’ink’urugendo abantu babiri baba bafashe bafite aho bagana n’intego imwe. Rero usanga mugenda muva ku ntambwe imwe mujya ku yindi. Rero iyo ubona uwo musore nta kintu cy’ejo hazaza ashaka kuvugaho; yewe ndetse nawe mukobwa watangiza icyo kiganiro ukabona ntagishaka cyangwa ntaruhare ashaka kugaragazamo, menya ko uri mu rugendo wenyine. Bizagera aho bishwanyuke n’ubundi usigare wenyine.
Irene Nyambo