Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abarimu 750 basoje amahugurwa yo kwigisha gusoma no kwandika neza ikinyarwanda

Abarimu 750 basoje amahugurwa yo kwigisha gusoma no kwandika neza ikinyarwanda

Abarimu 750 baturutse mu karere ka Rulindo na Nyarugenge basoje icyiciro cya mbere cy’amahugurwa yo gusoma no kwandika neza ikinyarwanda bakaba ari abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Aya mahugurwa azafasha aba barimu kwongera ubumenyi yatanzwe hakoreshejwe uburyo bw’iyakure hakoreshejwe  urubuga rwa REB hanozwa guteza imbere ubumenyi bw’ abarimu bigisha ikinyarwanda ku bufatanye na USAID Tunoze gusoma.

Bamwe mu barimu  bahawe impamyabumenyi bavuga ko bungukiyemo byinshi harimo no gukoresha abana imyitozo kuko ituma bafata mu mutwe ntibibagirwe

Nikuze Theresa wigisha mu ishuri ribanza rya Muhima muri Nyarugenge avuga ko ubu haba umunyeshuri na mwarimu buri wese agira uruhare mu isomo.

Ati” Mbere twigisha ikinyarwanda twabaga tuziko ari isomo ry’ ikinyarwanda gusa ukagera mu ishuri ugatanga isomo ariko wa mwana ntagire uruhare muri iryo somo. Ubu twungutse ubundi buryo harimo bwa dukorane twese buri wese akore, nyuma y’aya mahugurwa byatuzamuriye ubumenyi n’ ubushobozi ku kwigisha ikinyarwanda  cyane gusoma no kwandika bigira umumaro kuri mwarimu ndetse no ku munyeshuri.”

Niyomukiza Valens wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Murambo muri Rulindo avuga  ko mbere bigishaga inyigisho bateguye mu bitabo ariko nyuma y’amahugurwa bamenye kuzitanga no kuzitambutsa neza.

Ati” Nyuma y’amahugurwa yongereye uburyo bwo kuzitanga no kuzitambutsa igihe yigisha isomo, nko kwigisha inyunguramagambo hari igiti dukoresha cy’ inyinyuguramagambo aho umwarimu agerageza kubaha isomo nko kwigisha inyamanswa icyo giti akaba ariko acyita( inyamanswa) umunyeshuri akavuga inyamanswa azi ari nazo ziba zigize amashami ya cya giti buri munyeshuri ajya kwandika izina ry’inyamanswa azi zigize ayo mashami bakaba aribo ubwabo bayivumburira bagakurizaho kumenya ko afitanye isano yose hamwe ari inyamanswa bakaba bagize ubushobozi bwagutse mu  nyungura magambo z’ikinyarwanda tubigisha”.

Dr Mbarushimana Nelson Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gukuza abana bazi gusoma no kwandika ururimi rw’ ikinyarwanda

Ati”  Ubushakashatsi bwagaragajwe bugaragaza ko abana bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ubu bari kumenya kurushaho gusoma, kwandika no kubara, amahugurwa rero turimo dutanga araba umusemburo kuko abanyeshuri barushaho kumenya gusoma cyane tukaba dufite icyizere ko aya mahugurwa azagenda akomeza tugahugura abarimu nabo bazagira ubushobozi bwo kwigisha n’abana bakarushaho kubimenya bityo bakaba umusemburo wo kumenya ibyo biga  mu rurimi rwabo ndetse bakamenya n’ikinyarwanda”.

Mu barimu 750 bashoje neza iki kiciro, 663 bahawe icyemezo kigaragaza ko bashoje iki cyciro bafite amanota yo ku rwego ruhanitse asaga 70%. Abandi basigaye 85 bagishoje bafite amanota yo ku rwego rukwiye ari hagati ya 60% na 69%.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here