Abakinnyi, abayobozi ba Young Africans baherekejwe n’aba Rayon Sports, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira Abatutsi basaga ibihumbi 250 baharuhukiye, basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’ajyanye na Jenoside by’umwihariko.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, ikipe ya Young Africans yiriwe ihuze kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2025, ari nabwo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ahandi hatandukanye.
Abayobozi ba Yanga Africans na Rayon Sports banasuye Stade Amahoro bazakiniraho kuri uyu wa gatanu bizihiza umunsi w’Igikundiro, bahabwa ikaze mu Rwanda n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego.
Abakinnyi n’abayobozi ba Young Africans kandi basuye uhagarariye Tanzania mu Rwanda, Habib Kambanga usanzwe ari umufana w’iyi kipe, ahita anagura ikarita nk’umunyamuryango.

Amakuru ahari ni uko stade Amahoro ifungurwa saa sita zuzuye (12h) z’amanywa kuri uyu wa Gatanu.
Ku bacikanwe no kugura amatike y’umunsi w’Igikundiro, #RayonSportsDay25, dore uko mwabigenza, cyane ko abatarayabona bari mu mazi abira kuko yenda gushiraho.
📱 *662*700*1191# (Abari mu Rwanda)
Umunsi mwiza w’igikundiro ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, no ku bafana ba Rayon Sports by’umwihariko.
Titi Léopold