Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burakangurira abaturage bawo kwitabira igikorwa cyo kwemeza imyirondoro no kwifotoza, mu rwego rwo kwitegura guhabwa Indangamuntu Koranabuhanga (e-ndangamuntu).
Ibi abaturage barabimenyeshwa mu gihe iki gikorwa cyatangijwe muri Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Gashyantare 2026, bikaba biteganyijwe ko kizamara ibyumweru birindwi (7).
Ibyo usabwa kwitwaza

Dore aho iki gikorwa kirimo kuberaho
Umujyi wa Kigali uvuga ko izo ari zo site zatangirijweho iki gikorwa, ariko ko uko iminsi yicuma bazagenda bagaragaza n’ahandi abaturage basanga iyo serivisi mu mirenge yose igize uturere tw’uyu Mujyi, kandi ntibisaba ko umuntu aba atuye muri Kigali gusa.
Ikindi ni uko ushobora kwemeza imyirondoro yawe kugira ngo uzahabwe Indangamuntu Koranabuhanga, ukoresheje telefoni yawe cyangwa mudasobwa unyuze ku ‘Irembo’, hanyuma ukazajya kwifotoza gusa.
Bikorwa bite?