UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Uncategorized Mu Rwanda harimo kubakwa ikigo kizafasha gutegura imbuto z’ibihingwa byongerewe ubushobozi
Uncategorized

Mu Rwanda harimo kubakwa ikigo kizafasha gutegura imbuto z’ibihingwa byongerewe ubushobozi

Mu cyumweru cyahariwe kureba akamaro k’akanyangingo ndangasano (ADN), gakoreshwa cyane mu bantu ndetse no mu bihingwa kugira ngo bivugururwe, hagamijwe kongera ubukangurambaga ku kumenyekanisha ADN, ubusanzwe ifatwa nk’urutirigongo rwa buri kinyabuzima haba ibimera, abantu n’inyamaswa, hatangajwe ko mu Rwanda harimo kubakwa ikigo kibishinzwe.

Ibi bizatuma mu mwaka wa 2027 u Rwanda ruzaba rufite ikigo cy’icyitegererezo, kizafasha mu gutegura imbuto z’ibihingwa byongerewe ubushobozi bitari bisazwe bihakorerwa.

Byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumwe cyahariwe kwita ku tunyangingo  ndangasano (ADN), cyatangirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) muri CST ku wa 6 Gicurasi 2026

Bamwe mu banyeshuri biga muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), bavuga ko ubimenyi bahabwa buzabafasha kugira icyo bahindura mu buhinzi, mu gihe bazaba bageze ku isoko ry’umurimo.

Dushimumubyeyi Asteria yagize ati “Ubumenyi duhabwa ku ikoranabuhanga kubinyabuzima buba buhambaye kuko tugira igihe kinini cyo kujya muri Laboratwari, tukareba ibikorerwamo tukabihuza n’ibyo twiga, bigatuma tumenya aho tuzateza imbere mu gihe tuzaba tugiye ku isoko ry’umurimo, kuko tuzaba dufite ubumenyi buhagije”.

Habiyakare Jean de Dieu nawe ati “Iri koranabuhanga rya ADN rije gukemura ibibazo byinshi, izafasha kugira ngo za ndwara zibasiraga imyaka zimenyekane hakiri kare bazivure, harebwa n’icyakorwa ngo iyo ndwara itazagaruka”.

Dr Athanase Nduwumuremyi, umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), akaba anakuriye umushinga wa OFAB (Open Forum on Agricultural Biotechnology in Africa) mu Rwanda, yavuze ku musaruro ikigo kigiye kubakwa kizatanga.

Ati “Hari gahunda nyinshi zirimo gushyirwa mu bikorwa, umushinga wo kubaka ikigo cy’icyitegererezo gikora ubushakashatsi ku bihingwa by’ibinyabuzima, hakabaho kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda, kugira ngo tugire ubushobozi buhagije bwo kubikorera mu gihugu cyacu”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda ijyanye n’ikoranabuhanga mu bihingwa muri RAB, Dr. Bellancile Uzayisenga, avuga ko nka RAB bazajya babasha kumenya uburwayi bwose bwafashe ibihingwa.

Ati “Mu nzu y’ubushakashatsi dufite muri RAB ya Rubona, tubasha kumenya uburwayi ubwo ari bwo bwose bwafashe igihingwa nk’imyumbati, ibigori, kuko mbere yo kuvura habanza kurebwa impamvu ibitera. Iyo dusanze hari uburwayi bwafashe ibihingwa byageze mu murima bituma tubasha kugira inama abahinzi, ndetse tukanareba ko byujuje ubuziranenge  mbere y’uko bijyanwa mu murima”.

Umushinga wo kubaka iki kigo watangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2025 ukazamara imyaka itanu (5).

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version