Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Uganda. amahoro n’umutekano mu karere.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Gen Muhoozi, byibanze kandi ku bijyanye n’umutekano, amahoro n’ituze mu Karere ibihugu byombi biherereyemo, nk’uko bigaragara mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, mu ijoro ryakeye.
Gen Muhoozi, umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Yoweli Museveni wa Uganda, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yatangiye ku wa Gatandatu tari 25 Nyakanga 2026.
Ubwo Gen Muhoozi yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Gen Muhoozi azaganira kandi n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, ku kongerera imbaraga umubano w’Ingabo z’ibihugu byombi no ku bijyanye n’umutekano.
