UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy Abahinzi bahamya ko icyemezo bahabwa cy’uko bakora ubuhinzi bw’umwimerere kigihenze
Economy

Abahinzi bahamya ko icyemezo bahabwa cy’uko bakora ubuhinzi bw’umwimerere kigihenze

Abahinzi bakora ubuhinzi bw’umwimerere no gutunganya ibivuye mu ubuhinzi bwabo, bagaragaza ko kugira ngo babone icyemezo (Certificate) kibemererera kujyana ibicuruzwa byabo ku masoko yo hanze gihenze cyane, ko bisaba ubushobozi.

Ibi abahinzi banabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ya gatatu yahurije hamwe abafatanyabikorwa, ibigo bya Leta, abahinzi, abakora ubushakashatsi   n’abari mu bucuruzi ku bufatanye n’umuryango utari uwa Leta ushinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere (ROAM), hareberwa hamwe  uburyo  hakongera gukorwa ubuhinzi bw’umwimerere.

Abahinzi bibumbiye mu muryango w’abakora ubuhinzi bw’umwimerere, Rwanda Organic Agriculture Movement (ROAM), bavuga ko iki cyemezo gihenze kikanagora kukibona

Muhire Gilbert, umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imenyekanishabikorwa muri Koperative Dukunde Ikawa Musasa, avuga ko iki cyemezo gihenze kuko hakorwa isuzuma buri mwaka mu gihe cy’ihinga, kandi bigasaba kwishyurira byose abava hanze baza kubikora.

Ati “Icyemezo cy’uko dukora ubuhinzi bw’umwimerere twatangiye kugishaka mu 2015 tukibona mu mwaka wa 2018. Kugira ngo kiboneke bisa guha ubutaka umwanya wo kwisubiranya no gukira ubwandu bukomoka ku miti yo mu nganda n’amafumire yo mu nganda, aho uba urimo guhinga udakoresha ayo mafumbire n’imiti, ukoresha uburyo bwo guhinga bw’umwimerere imyaka itatu, hagafatwa impagararizi y’ubutaka ikajyanwa gupimwa muri Laboratwari zabugenewe. Izi ni zo zikemeza ko imyanda yashizemo, hakaba n’igihe n’ibihingwa birimo bipimwa”.

Akomeza agira ati “Igenzura rikorwa buri mwaka  mu gihe cy’isarura kandi ikigo kitugenzura ni icyo mu Bufaransa cyitwa Eco Santé, twagihisemo kugira ngo twizerwe ko dukora ubuhinzi bwa kawa n’ubucuruzi bwayo bifite umwimerere. Icyakora bisaba ko uwabatumije ari we wishyura ikiguzi kirimo amatike y’indege, hotel bazabamo, ubuzima bwabo byose, aho mu myaka itatu byadutwaye ikiguzi kiri hagati ya  miliyoni 15 na Miliyoni 20, tugasaba ko badushakira abakozi bari hafi kugira ngo bitworehereze igiciro”.

Muhire Gilbert, umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’ imenyekanishabikorwa muri Koperative Dukunde Ikawa Musasa

Umuyobozi Mukuru wa ROAM, Dusabe Lise Chantal, na we ntajya kure y’abahinzi kuko yemeza ko iki giciro cyo kubona icyemezo kiri hejuru cyane

Ati “Ikiguzi cyo kubona Certificate  ku bantu bohereza ibintu hanze kiri hejuru cyane kubera ko nta bantu dufite babikora mu gihugu, n’amakampani abikora nta z’Abanyarwanda zihari bikaba imbogamizi zikomeye. Bisaba ko iyo kampani ifasha Abanyarwanda kureba niba ibyo bakora isoko ribyemera, ko baturuka hanze, nubwo baba bafite ababahagarariye mu Gihugu. Igiciro kiri hejuru cyane kuko ikiguzi cyo kugira ngo ubone Certificate kiri mu bihumbi 10$ kandi ikamara umwaka umwe, ntabwo ari umuhinzi wese wapfa kubigeraho, keretse abari mu makoperative manini”.

Kugeza ubu ROAM ikorana n’abahinzi barenga 12,000 bibumbiye mu makoperative ari mu bice bitandukanye by’Igihugu, ikaba ifite intego yo gukomeza guteza imbere ibihingwa by’umwimerere.

Umuyobozi Mukuru wa ROAM, Dusabe Lise Chantal

Mukanyandwi Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version