Home AMAKURU ACUKUMBUYE Isubikwa ry’imanza za gatanya kubera Covid-19, ryatumye imiryango imwe irushaho kubana nabi.

Isubikwa ry’imanza za gatanya kubera Covid-19, ryatumye imiryango imwe irushaho kubana nabi.

Icyorezo cya Covid-19 cyatumye imanza nyinshi zigenda zisubikwa, kuburyo byagiye bifata igihe kirekire ugereranyijwe n’igihe gisanzwe urubanza rumara. Aho byakajije imibanire mibi mu miryango imwe yari iri mu manza za gatanya.

Imiryango itandukanye yari mu manza za gatanya yizeye kubona ubutabera mu gihe kidatinze, ivuga ko Covid-19 yatumye imanza zisubikwa ndetse bibasunikira mu kurushaho kubana nabi. Ibi akenshi byagaragaye mu miryango yari mu manza kandi bakibana mu rugo rumwe.

Twajamahoro- Felix (Si amazina ye nyakuri) utuye mu Karere ka Kicukiro yavuze ko bari mu rukiko aho bari bamaze kwitaba inshuro ya mbere yo kubunga andi matariki yose bagiye babaha, yarahuraga na gahunda ya Guma murugo, bikaba ngombwa ko basubika bakabaha indi gahunda, aho byatumye umugore we undi mugabo w’umuturanyi bari bacuditse ari n’imwe mu mpamvu nyamukuru y’urubanza rwa gatanya, uwo mugore yarahise ajya kwibanira n’uwo muturanyi, amusigana abana.

Twajamahoro yagize ati” Ibi bintu byo gutinza imanza byabaye bibi cyane kuko umugore wanjye yageze aho gukomeza kwihangana bimunanira, noneho ansuzugurira mu maso y’abaturanyi n’abana banjye. Ubu arikubana n’undi mugabo w’umuturanyi wanjye ngo niho ategerereje gatanya.”

Yanakomeje agaragagaza ko na mbere y’uko agenda babanje kubaho ibihe bibi cyane mu rugo, aho babanaga munzu imwe, ariko batavugana kandi banabana amasaha menshi ku munsi, kubera ko akazi kabo bombi bakoreraga murugo kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.

Emelyne nawe ni umugore uvuga ko bari mu rubanza rwa gatanya aho amataraiki yabo bakomeje kuyegeza inyuma kubera Covid-19, hanyuma umugabo we atangira kujya amukubita amubwira ko agomba kujya iwabo akaba agumyeyo kugeza ubwo urubanza rubatanya burundu ruzaba rushojwe.

Mu magambo ye yagize ati « Mbega ubona mu mutwe we yaraziko ari urubanza rugiye kuba rugahita rurangira ariko siko byabaye kubera Covid. Yadukanye rero kujya ankubita ngo nintahe iwacu turi abakire mbe ariho nzategerereza urubanza. Kugeza aho naje gusaba umwunganizi wanjye ko meze nabi urukiko rutegeka ko mba mpavuye.”

Emelyne yagaragaje ko urubanza rwari kuba umwaka ushize wa 2020 n’ubu rugikomeza kuko babahaye itariki yo mu Kwezi ku Kwakira.

Umulisa Clodette umuturanyi w’umuryango wari ufite urubanza rwa gatanya, nawe ahamya ko ibi bihe byo gutinda abantu bari bafitanye imanza, byagiye byongerera ubukana ibibazo baribafite.

Mu magambo ye yagize ati « Hari umuryango twari duturanye urugo ku rundi, ariko bari abantu bacecetse kuburyo iby’uko bari muri gatanya twabimenye bigeze kure kuko byari muri bucece. Ariko mu gihe cya Guma mu rugo twirirwaga tujya kubakiza barwanye bari no gutukana cyane, abana bagahuruza. Bigaragare ko bari barambiranye.”

Ibi kandi ni ibishimangirwa na Bwana Gerard Hakizimana akora umwuga wo kuburanira abantu mu nkiko aho yagaragaje ko iki gihe cyo gusubika imanza kubera Covid-19 cyatumye imiryango yari isanzwe iri mu manza ibana nabi cyane.

Hakizimana yagize ati “Ubundi iyo umuntu agiye gusaba ubutane, ni uko aba ashaka gutandukana n’undi. Rero hari umuntu utangira ikirego cy’ubutane atarava mu rugo, bakibana nk’umugore n’umugabo. Icyo gihe rero amakimbirane bari bafitanye ariyongera. Kubera ko ujya gutanga ikirego ni uko yari asanzwe afitanye ikibazo na mugenzi we, kandi yari akeneye ko icyo kibazo cyihutishwa kugira ngo batandukane umwe ajye ukwe n’undi ajye ukwe.”

Hakizimana yakomeje avuga ko Covid-19 yaje itemerera umuntu ko ava murugo, Ugasanga noneho byabindi bapfaga biriyongereye cyane ko noneho umuntu yabaga ahari amasaha 24 kuri 24. Aho hari imiryango imwe n’imwe byabaga bibi kurushaho bakagira ibyo bihutisha Urukiko rukabifataho umwanzuro yaba ku bikora mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa Covid itanze agahenge bakajya ku rukiko, nubwo urubanza nyirizina rwa gatanya rwabaga rutarasozwa.

Mu magambo ye yagize ati « Hari ibirego byihutirwaga. Ni urugero niba umuntu abayeho nabi, agasaba ko agomba kuva murugo.cyangwa nko gusaba indezo y’abana. Muri Covid rero ibi byagiye biburanishwa. Hari aho twakoreshaga Skipe( Uburyo bw’ikoranabuhanga) abantu batabasha kugera ku rukiko. Ariko ibi byihutirwa byagiye bikorwa rwose urukiko rukabifataho umwanzuro mu gihe urubanza rw’Iremezo rw’ubutane rutaracibwa.”

Kuva icyorezo covid-19 cyagaragara mu Rwanda, inzego zinyuranye mu mirimo zikora zatangiye kwimakaza ikoranabuhanga. Inzego z’ubutabera nazo zatangiye guca imanza hifashishijwe ubu buryo, Mutabazi Harisson umuvugizi w’inkiko mu Rwanda avuga ko ikoranabuhanga ryabaye umusingi wo gutanga ubutabera muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19.

Haburanye imanza hose hamwe zigera ku bihumbi mirongwitanu na bibiri na maganacyenda mirongwinani n’umunani (52,988) ni ukuvuga ko habariyemo imanza mbonezamubano niz’inshinjabyaha.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here