Twongeye kubaramutsa amahoro y’Imana basomyi bacu dukunda. Dukomeje kuganira ijambo ry’Imana twungurana kandi duhugurana cyane cyane tugerageza gushingira ibitekerezo byacu kubyo tubona biriho mugihe turimo no kubyo abantu baba bakunda kwibaza kubijyanye n’iyobokamana na tewologiya.
Maze iminsi ngenda nitegereza imikorere n’imyifatire y’abantu biyita abakristo (cyane cyane mugace nkoreramo) nkibaza niba ubukristo bwacu muby’ukuri bufite ireme. Sijye jyenyine wibaza iby’ubukristo bwo muri iyi minsi ya none kuko n’abandi bakozi b’Imana ngenda nganira nabo bafite impungenge nk’izo mfite cyane cyane bavuga ko abakristo bakabije kudohoka ku kwemera kwabo cyane cyane muri ibi bihe bya Covid 19.
Muri gahunda yo guhangana n’icyorezo cya Covid 19, hashyizweho gahunda ya “Sindohoka,” abanyarwanda twese dukangurirwa kutaduhoka ku ngamba zo kwirinda ubwandu n’ikwirakwizwa ry’icyorezo, ikaba ari gahunda nziza ndetse bigaragara ko iri kugira umusaruro mwiza. Nkurikije ibyo mbona nibyo numva kubijyanye n’imyitwarire y’abakristo b’iki gihe navuga ko natwe abanyamadini n’amatorero y’abizera Yesu Kristo twari dukwiye gushyiraho gahunda y’ubukangurambaga bukomeye bwa gahunda ya “sindohoka k’ukwemera kwanjye!” Birakwiye ko abahamya ko twizeye Kristo nk’Umwami n’Umukiza wacu, dukwiye kudahubanganywa n’ibyo ducamo ngo biduce intege kugeza ubwo tudohoka k’ubuhamya bw’ukwemera dufite muri Kristo. Ntabwo ndi gushaka kuvuga ko twaba duhakana ukwemera dufite muri Kristo kuko ntagipimo mfite gipima ukwemera kw’abantu kuri mu mitima yabo ariko icyo tureberaho niba umuntu atsimbaraye kubyo yizera ni imyitwarire ye, imikorere ye, ibiganiro bye, n’imibanire ye n’abandi. Intumwa Pawulo yandikiye uwitwa Tito avuga ati “Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora” (Tito 1:16).
Nibyo benshi tuvuga ko tuzi Imana ndetse ko turi Abakristo, ariko n’iki gihe cya Covid 19 tumazemo iminsi nacyo ubwacyo cyabaye igipimo gikomeye k’ibyo tuvugisha iminwa yacu. Urugero rumwe natanga nshingiye kubyo nabonye mugace nkoreramo umurimo w’Imana ni uko abantu batari bake mubari basanzwe berekeza insengero mu materaniro yo gusenga muri iki gihe baduhotse cyane. Nyuma ya gahunda ya “Guma mu rugo” yagiye ibaho mubihe binyuranye hakagenda habaho kuba dufunze inzu zasengerwagamo Imana, benshi mubakozi b’Imana nagiye mvugana nabo bavuga ko nubwo insengero zigenda zisubira gufungurwa buhoro buhoro, ariko abakristo bagaruka guterana ari bake ugereranije n’abari basanzwe baza gusenga. Ikigaragara mu nsengero zitari nke nuko habayeho kuduhoka kw’abari basanzwe baza gusenga. Umuntu yakwibaza igituma abari basanzwe basengera muri izo nsengero ubu basa nabatakaje inyota yo gusubira mu nsengero. Birashoboka ko ibi byo kudohoka kubwitabire bw’amateraniro byaba biri mugace ndimo gusa ariko nawe wareba mugace urimo niba ubwitabire bw’iki gihe bumeze nk’uko bwari buri mbere ya Covid 19.
Uretse kuba abantu bamwe batagifite inyota yo kujya munsengero nk’uko byari bisanzwe, uroye neza aho uri urasanga abari abakristo batari bake barishoye mubikorwa binyuranye bitajyanye n’ukwemera kwa gikristo. Umuntu rero akaba yakwibaza impamvu bamwe mubakristo bahise bacogora bagatakaza ubuhamya bwabo mugihe gito. Kimwe mubyo ntekereza cyatumye habaho ugusubira inyuma ni uko abantu babayeho igihe kinini badafite uburyo bwo guterana ngo basengere hamwe. Iki ni kimwe mubyateye abantu kudohoka kuko bisa naho benshi muri twe dukorera ku jisho. Igihe hatariho igitsure cy’abayobozi bacu muby’iyobokamana, igihe hatariho gutinya amaso y’abo dusangiye itorero, igihe hatakiriho guteranira mu nsengero (kuko dusa nabatinya Imana cyane no kuyubaha igihe twagiye k’urusengero) bituma abantu basa n’abigenga mubyo bakora bityo bakaba basubira mubyo bari bararetse kuko bahoraga babwirwa ko Ijambo ry’Imana ritabyemera.
Kugira ngo hatabaho kudohoka ngo dusubire inyuma mubyo twari twararekekeshejwe n’ijambo ry’Imana dusabwa kuba abantu bumvise neza tugasobanukirwa impamvu z’ibyo dukora n’inyungu tubifitemo. Ntekereza ko umuntu ufite inyungu nyinshi mu gukurikiza amabwiriza y’Imana si Imana cyangwa umuyobozi w’itorero cyangwa idini runaka, ibyo dukora mukubaha Imana ubwa mbere ni inyungu zacu bwite. Kuba abayobozi bacu muby’Umwuka batatureba cyangwa batakidufiteho igitsure ntibivuze ko ijisho ry’Imana ryatuvuyeho. Pawulo aduhugura agira ati “Mube maso! Mukomerere mubyo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze” (1 Abakorinto 16:13).
Dukwiye kuba maso cyane cyane mubihe nk’ibi biba bigerageza ubukristo bwacu. Ibyo duhamya ku minwa cyane cyane turi mu nsengero ni ngombwa ko bigaragarira mubyo dukora n’uko tubana n’abandi bene Data hanze y’insengero. Igihe cy’ibibazo si igihe cyo kudohoka no gusubira mubyo twari twararetse, ahubwo ni ibihe byo kurushaho kuba abagabo nyabagabo bo guhamya Yesu Kristo muburyo twitwara imbere y’ibibazo. Ndongera kubibutsa ko Covid 19 atari cyo cyago cyonyine kizaza kugerageza isi n’abizera Kristo by’umwihariko. Ubu rero ni igihe kiza cyo kwakira imbaraga z’Ijambo ry’Imana n’Umwuka Wera bizakomeza kudufasha guhangana n’ibihe bibi uko bizagenda byaduka ku isi, ntibyari bikwiye ko wikura mubandi musangiye urugendo cyangwa ngo wishore mubinyuranye n’amabwiriza y’Imana kandi ahubwo agakiza kacu kari katwegereye kurusha igihe twizereye. Ba umugabo nyamugabo wikomeze ntihagire abahinyura uburokore bwawe wibuke ko urugendo rwacu rutarangirira hano ku isi n’ibyo tumaranira atari iby’isi ahubwo iwacu ni mu ijuru (Abafilipi 3:20). Ndakwifuriza kutadohorwa n’ikintu icyo aricyo cyose kuzageza ushyikiriye icyo Kristo yaguteganirije mu bwami bwe.
Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?
Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.
Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).
Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139
Ubumwe.com