Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ababyeyi bamuhinduriye ikigo kubera guhozwa ku nkeke bishingiye ku gitsina.

Ababyeyi bamuhinduriye ikigo kubera guhozwa ku nkeke bishingiye ku gitsina.

M.A impine y’amazina y’umunyeshuri uvuga ko ababyeyi be bamwimuriye ikigo cy’amashuri nyuma yo guhozwa ku nkeke n’umwe mu bayobozi be, amusaba ko baba inshuti.

Uyu mwana w’umukobwa wiga mu ishuri rya 4 mu mashuri yisumbuye, wigaga muri rimwe mu mashuri ari mu Karere ka Gasabo. Avuga ko umuyobozi we ushinzwe imyitwarire (Discipline) yamujujubije amusaba ko bakundana bakaba inshuti zihariye, undi akabyanga kuko yumvaga byamubangamira mu masomo ye ndetse atarageza igihe cyo gukundana n’abasore, nyamara uyu muyobozi ntabyumve ahubwo akamuhoza ku nkeke.

M.A w’imyaka 16 avuga ko iki kigo yari akimazeho imyaka 4 yumvaga ubusanzwe azahasoreza amashuri ye yisumbuye, gusa bitabaye bigikunze kuko yabangamiwe mu buryo bukomeye n’uyu muyobozi wari uje kuri iki kigo ari mushya. Kuko ubwo yari mu mwaka we wambere.

Mu magambo ye yagize ati” Uwo muyobozi wacu ushinzwe disipline, yaje mu mwaka ushize,rero yaje kunsaba ko twakundana ngo abona ndi umukobwa mwiza kandi witonda ngo nkazamubera umugore. Gusa ko mama yari yarambujije ibyo bintu byo gukundana n’abasore nkiri muto noneho mu kigo, nahise mubwira ko bitakunda ko ntarageza igihe. ”

M.A akomeza avuga ko uyu muyobozi aho ku byumva ngo amwihorere, ahubwo yakomeje kumugendaho, akajya amuhamagara burigihe bari mu masomo ngo asohoke hanze amubwire, undi nawe agasohoka kuko yabaga yabisabye umwarimu uri kubigisha, akabikora nk’aho biri mu nshingano z’ibyo ashinzwe, noneho byagera hanze agakomeza kumutereta amwinginga ngo amwemerere babe inshuti.

M.A avuga ko byaje kugera aho  akabona biramubangamiye cyane abibwira nyina umubyara, noneho nyina yegera abandi bayobozi harimo ushinzwe amasomo, uyu muyobozi,amubwira ko agiye kugerageza kubigenzura hamwe n’abandi bagenzi be bakorana.

Nyina wa M.A yagize ati” Umwana yarabimbwiye numva inzira yoroshye ari uko nabibwira undi muyobozi mugenzi we, akabigenzura noneho yasanga aribyo agashaka uburyo iki kibazo bagikemura kugira ngo umwana wanjye akomeze kwiga afite umutekano, cyane ko byari bitangiye kumuteza no gutsindwa mu ishuri.”

Uyu mubyeyi avuga ko nyuma uwo muyobozi n’abandi bagenzi be baje kugenzura, basanga koko nibyo hanyuma bagerageza kugira uwo mugenzi wabo inama zo kubireka banamwereka ko byazamugiraho ingaruka mbi.

Aho gukemeka byahinduye isura

Nyuma y’uko uyu muyobozi agiriwe inama yo kureka gutereta M.A, aho kubyumva ahubwo byahinduye isura atangira kumutoteza amushakishaho udukosa, akamuhoza mu bihano ndetse akamukuraho n’amanota y’imyitwarire(conduite)

E.R impine y’amazina y’umwe mu bayobozi muri iki kigo yavuze ko ibingibi byagaragaraga ariko ko yabaga yabonye uyu M.A mu ikosa, gusa bikagaragara ko n’udukosa duto yatumuhaniraga.

Mu magambo ye yagize ati” Urabona nubwo gufata umunyeshuri atatebeje, cyangwa avuga ikinyarwanda ari amakosa mu kigo, ariko nabwo ntibyatuma uhana umwana ngo ntajye mu masomo ukamujyana guharuraikibuga cyangwa gukoropa salle nk’igihano.”

Uyu muyobozi ndetse n’umubyeyi wa M.A bagaragaza ko byabaye nk’agahimano kandi uyu muyobozi akitwaza ko ari amakosa abujijwe mu kigo yamufatiyemo. Aha niho umubyeyi wa M.A yagaragaje ko ntakindi babonye bakora uretse kwimura umwana wabo ku kindi kigo, kuko byabangamiraga amasomo ye kandi ntakindi babonaga kugeza ubwo bakora.

Yagize ati” Ubu twabonye ikigo kindi, niho M.A ajya kwiga imyaka ye 2 asigaranye. Kugira ngo akomeze kwiga neza kandi atsinda nk’uko byari bisanzwe.”

Ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakoze mu mwaka w’2015 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana ku banyeshyuri 205.078 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Turere twose tw’Igihugu barimo abakobwa 107.110 n’abahungu 97.968

Imibare iheruka ya 2018 y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, igaragaza ko abagabo baketsweho icyaha cyo guhohotera abana babasambanyije bangana n’ibihumbi 3 na 481, mu gihe abagore baketsweho icyaha cyo guhohotera abana bo bangana na 99.

 

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here