Home AMAKURU ACUKUMBUYE WHO IRAKANGURIRA ZA GUVERINOMA GUSHYIRAHO UBURYO BWOROHEREZA ABABYEYI KONSA

WHO IRAKANGURIRA ZA GUVERINOMA GUSHYIRAHO UBURYO BWOROHEREZA ABABYEYI KONSA

“ Duhaguruke, dushyigikire konsa abana”, iyi ni yo nsanganyamatsiko y’icyumweru mpuzamahanga ngarukamwaka cyo konsa, cyahereye kuwa mbere itariki ya 1 Kanama kugeza kuri  7 Kanama. Ni icyumweru mpuzamahanga cyahariwe gukangurira ababyeyi konsa abana, nk’inzira fatizo yo kubaha ubuzima bwiza.  Akaba ari uburyo bwo gushishikariza za Guverinoma, imiryango n’abantu ku giti cyabo kugira uruhare mu kwimakaza umuco wo konsa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) riuvug ko konsa umwana w’uruhinja ari yo soko ry’ibiryo n’amazi ku mwana w’uruhinja ndetse ni narwo rukingo rwa mbere kuri we. Rero ni iby’agaciro konsa umwana akivuka kugeza ku myaka ibiri.

Hari inyungu nyinshi cyane mu konsa umwana haba kuri we ndetse n’umubyeyi nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye wita Ku Buzima WHO:

  1. Kuva ukibyara umubiri wawe uba witeguye konsa umwana wawe kandi ni ibintu byikora.

Colostrum ari yo mashereka ya mbere aza iyo ukibyara, aba afite ibara ry’umuhondo kandi asa n’afashe. Ayo mashereka nta mazi menshi aba arimo. Rero umwana wawe aba acyeneye aya mashereka mu mubiri, n’ubwo aba atari menshi dore ko n’agafu ke kaba kakiri gato cyane. Aza guhinduka amashereka asanzwe y’umweru hagati y’iminsi ibiri n’ine nyuma yo kubyara.

  1.  Iyo wonsa umwana wawe, bigabanya  umuhangayiko no guhuzagurika muri wowe.

Iyo uri konsa, wowe n’umwana mukora umusemburo witwa oxytocin ugabanya siterese cyangwa umuhangayiko ndetse no guhuzagurika. Ikindi kandi bituma umwana na nyina bashyikirana cyane.

  1. Umwana wonswa, bimuha ubudahangarwa bukomeye mu mubiri we, aho usanga adapfa kuzahazwa n’uturwara duto duto.

Iyo umwana yonka neza, bifasha umubiri kugira abasirikare b’umubiri bahagije ibi bikamufasha kugira ubudahangarwa mu buzima bwe bwose.

  1. Konsa umwana, ku mubyeyi usanga birwanya infegisiyo (infections).

Konka k’umwana bifasha na nyina kugira abasirikare b’umubiri barwanya ikintu cyose kidasanzwe cyinjiye  mu mubiri gushaka kuwangiza. Aha twavuga nka za infegisiyo (infections) na za mikorobe, ziba zizerereza aho ari.

  1. Iyo uhise utangira konsa ukibyara, amashereka agenda aba menshi.

Iyo abana kabivuka bonswa inshuro nyinshi mu minsi ya mbere. Rero iyo bigenze bityo uko iminsi igenda amashereka agenda yiyongera.

Konsa umwana kugeza agize imyaka 2 biha umubiri we ubudahangarwa

Umuryango w’abibumbye wita ku buzima, wagaragaje ingamba zikwiye gufatwa mu gufasha ababyeyi bakibyara konsa abana babo uko bikwiriye:

  1. Abajyanama b’ubuzima bakwiye guhugura ababyeyi bagitwite ku byiza byo konsa umwana wawe ndetse bakabakurikirana babashishikariza konsa kugeza ku myaka ibiri.

Hari ababyeyi bamwe bakiri bato baba badashaka konsa abana babo bitewe n’uko baba barabwiwe ko konsa bibyibushya bitewe n’ibiryo umubyeyi arya, ariko bakirengagiza ingaruka mbi zizaba ku bana babo batonse.

  1. Umubyeyi wabyaye akwiye guhabwa ikiruhuko cyo kubyara ndetse bikaba bidakwiye guhungabanya umushahara we wa buri kwezi.

Bikwiye kuba itegeko kuko ubuzima hano hanze buragoye, rero umukoresha akase umukozi we amafaranga cyangwa akamwima ikiruhuko; byatuma umubyeyi yihitiramo akazi akirengagiza inshingano ze nk’umubyeyi n’ingaruka mbi zizanana no kuba umwana ataronse.

  1. Gutera inkunga gahunda  zishishikariza ababyeyi konsa

Za reta na Guverinoma zikwiye gutera inkunga gahunda zishishikariza ababyeyi konsa abana; mu gushyiraho amategeko n’amahame mu nzego zose zaba mu z’amategeko ku bijyanye n’imikoreshereze y’umubyeyi aha twavuga wenda guhabwa umwanya wo Konsa buri munsi cyangwa gukama amashereka y’umwana n’ubukangurambaga bushishikariza ababyeyi konsa.

  1. Kurinda cyangwa kugenzura iyamamaza ry’amata y’ifu y’abana, batavuga ko ariyo meza kurusha amashereka y’umubyeyi.

Birazwi ko iyo abacuruzi barimo kwamamaza ibicuruzwa byabo, bashyiramo amakabyankuru bikaba byatuma ababyeyi bamwe bayasimbuza amashereka. Ibi bikaba bishobora kutuma ababyeyi benshi bahitamo kwihera abana babo amata y’ifu aho kugirango babonse yewe hari n’ababyeyi babona konsa umwana nk’ubuturage. Amata y’ifu akoreshwa mu kugaburira impinja n’ubwo afite ubuziranenge bwo kuba ntacyo yatwara umwana, ariko ntabwo afite akamaro nk’ak’amashereka. Aya mata akwiye kwifashishwa mu gihe ari ngombwa ariko ntakwiye gusimbura amashereka.

Irene Nyambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here