Buri mwaka tariki ya 15/8 hizihizwa umunsi wa Asomusiyo (ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya ) ku babyizera bose, hakanibukwa umuhanzi Rugamba Sipiriyani nk’uko yabisabye mbere yuko yicwa muri jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Rugamba Sipiriyani yavukiye mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w’1935. Rugamba yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka. Yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w’1965. Uyu mugore wa Rugamba Sipiriyani ubusanzwe yari umwarimukazi mu mashuri abanza, akaba avuka mu gace kamwe na Rugamba Sipiriyani bose babarizwaga muri Paruwasi ya Cyanika. Uyu muhanzi kandi yanashinze itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba indirimbo zifashishwa ahantu hanyuranye.
Rugamba yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye. Mu byaranze Rugamba Sipiriyani harimo gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.
Rugamba yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. We na Mukansanga umugore we, bari barabyaranye abana 10. Muri Jenoside yakorewe abatutsi bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwubakwa. Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.Yajyaga ahimbira imivugo n’indirimbo umukunzi we witwaga Daforoza.
Mu mwaka wa 1965, Rugamba yashakanye na Daforoza Mukansanga babyarana abana 10, nyuma yo gutakaza umukunzi we wa mbere wishwe azira ko ari Umututsi mu mwaka wa 1963. Rugamba azwiho kandi imivugo n’ibisigo birata ubwiza ahanini yahimbiraga uyu mukunzi we wa mbere witwaga Mukangiro Saverina, nka Basaninyange, n’izindi ndirimbo z’ibihozo n’utubyiniriro. Abinyujije mu Itorero Amasimbi n’Amakombe yasohoraga indirimbo zirimo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kuba inyangamugayo, gushishoza no kugira Ubumwe. Zimwe muri izo ndirimbo harimo nka Ntumpeho, inda nini, Jya umenya gusasa utanduranyije cyane, Agaca n’izindi.
Kubera kutihanganira akarengane, aho yakarwanyaga ahanini yifashishije ubunararibonye mu guhanga, ubwo Jenoside yegerezaga yakuwe mu kazi ka Leta yari amazemo igihe. Rugamba yasize indirimbo zirenga 400 zirimo ubutumwa butandukanye, imivugo, ibisigo, anibukwa nk’umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda kuko yanakoze igihe kinini mu cyahoze ari ikigo cy’Ubushakashatsi cya IRST cyari giherereye i Huye. Yahimbye indirimbo nyinshi zisingiza Imana muri Kiliziya Gatulika, anashinga umuryango yise “Communauté de l’Emmanuel”, umuryango waje gukwira mu gihugu cyose n’ubu ukaba ugihari.
Mu mwaka wa 2014, Rugamba yasabiwe n’uyu muryango kugirwa intwari, ndetse na Kiliziya isabwa kumugira umutagatifu, ubusabe n’ubu bukiri kwigwaho. Rugamba Sipiriyani n’umuryango we bishwe ku wa 7 Mata 1994, ariko by’umwihariko yibukwa ku wa 15 Kanama ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, nk’uko yabisabye umuryango we mbere yo gupfa.
N’ubwo yahimbye indirimbo nyinshi zigakundwa n’abatari bake, ntiyigize aziririmbamo. Bivuze ko indirimbo ze zose zicurangwa ku maradiyo atandukanye nta jwi rye ririmo, nk’uko umuhungu we Rugamba Olivier yigeze kubigarukaho.
Rugamba ni izina yihitiyemo
Rugamba ni mwene Bicakungeri Michel na Nyirakinani Tereziya . Yari umwana wa kane mu muryango wabo. Akivuka yiswe Sirikare izina Rugamba aza kurifata nyuma. Rugamba Olivier, umuhungu w’imfura wa Rugamba, ubu ufite imyaka 54 y’amavuko, asobanura iby’izina rya se yagize ati “Rugamba ni izina yihitiyemo kubera ko kera yavutse yitwa Sirikare ariko aza kuryanga yihitiramo kwitwa Rugamba. Urebye biragoye kumenya impamvu yabyanze gusa nk’uko nagiye mbyumva mu muryango n’ababanye na we bavugaga ko yabitewe n’uko yumvaga Rugamba ari ryo rimubereye cyane cyane ko yabonaga ubuzima agiye gucamo na bwo bwari urugamba.”
Rugamba Sipiriyani wanataramaga mu bitaramo n’inkera z’i Bwami ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, yari afite n’irindi zina yari yarahawe aho muri ibyo bitaramo rya “Rwamo rw’Impundu”. Rugamba wavukaga mu muryango utarakozwaga ibyo gusenga, yabyirutse akunda Imana. Yize amashuri abanza muri paruwasi ya Cyanika, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe. Kubera ko mu mashuri abanza yari ku kigero cy’ubwenge kirenze icy’abanyeshuri biganaga , byabaye ngombwa ko bamusimbutsa imyaka ibiri. Arangije amashuri abanza yakomereje ayisumbuye muri Seminari ntoya y’i Kabgayi izwi ku izina rya St Leon.
Rugamba wari ufite icyifuzo cyo kuzaba padiri yavuye i Kabgayi akomereza muri Seminari nkuru ya Nyakibanda. Ubwo yari muri Seminari nkuru ya Nyakibanda aho yategurirwaga kuzaba umupadiri, yaje kwiyomora ku myemerere y’Imana ahinduka umuhakanyi. Impamvu yaba yaramuteye gutera umugongo Imana na Kiliziya Gatolika, ngo n’ibiba ry’urwango yabonaga ryakorwaga na bamwe mu bihaye Imana bo mu gihe cye na bo yamenye mbere. Urugero rutangwa ni inyigisho za Musenyeri Andre Peraudin wari umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi hagati ya 1959 na 1989. Inyigisho z’uwo musenyeri wari ufite inkomoko mu Busuwisi ziri mu byateye Rugamba gutakariza icyizere umuhamagaro wo kwiyegurira Imana afata icyemezo cyo kubihagarika kubera ko yabibonagamo kubiba umurage w’amacakubiri mu Banyarwanda.
Ikindi cyamuteye kwiyomora ku Mana ngo ni uko yari yaracengewe n’agace k’isomo rya Filozofiya kavuga ku ihame ry’ukubaho kw’ibintu hatabayeho iremwa (Exisistensialisme et Matérialisme). Iri hame ryazanywe n’umuhanga w’Umufaransa mu by’imitekerereze ya muntu witwa Jean Paul Sartre, ryatumye Rugamba abona ko yari yaribeshye ko Imana ibaho. Kuva ubwo yafashe icyemezo ahagarika kuba padiri abura imyaka ibiri, nk’uko umuhungu we Rugamba Olivier yakunze kubivuga. Agira ati “Papa ntiyashoboraga gukora ikintu igice. Icyo gihe yahindutse umuhakanyi karundura ku buryo yashoboraga no kukubonana umusaraba akawuvunamo kabiri.”
Afashijwe n’Abakoroni b’Ababiligi yakomereje amashuri ya kaminuza i Bujumbura, mu ishami ry’amateka . Yashoje ayo masomo akomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Bubiligi muri Kaminuza ya Louvain. Yigaga anabivangamo ibikorwa by’ubusizi n’ubuhanzi. Ari mu Bubiligi yahahimbiye indirimbo nyinshi anandika ibitabo byinshi byahurizaga ku gukebura umuryango Nyarwanda, yabonaga utangiye kuyoba urimo kwijandika mu bikorwa by’ivanguramoko n’ubwicanyi.
Yakunze umukobwa amuhimbira ibisigo
Rugamba yaje gukunda umukobwa witwa Mukangiro Saverina yari yarahimbiye imitoma myinshi amurata imico n’ uburanga. Harimo nk’ibisigo byamurataga birimo nka Musaninyange, n’izindi ndirimbo z’ibihozo. Politiki y’ivangura yo mu mwaka wa 1963, yahekuye Rugamba imwambura umukunzi we wishwe kuri Noheli yo muri uwo mwaka, azira ko yari Umututsi ajugunywa mu mugezi wa Mwogo. Rugamba wari ubanye neza n’umuryango wa Mukangiro Saverina, agarutse mu Rwanda yahisemo kuwugumamo maze mu 1965 yishumbusha undi witwaga Mukansanga Daforoza wari mubyara wa Mukangiro Saverina.
Ubwo yagarukaga mu Rwanda yanakoze imirimo itandukanye
Yakoze muri Ministeri y’uburezi, ahavuye aba Perefe wa Kibuye umwaka umwe. Yayoboye kandi ishuri nderabarezi rya IPN, nyuma aza no gukora mu cyahoze ari IRST, ahagarika kuhakora mu 1989. Ashakana na Daphrose, Rugamba yari yarazinutswe Imana atifuza kongera kumva mu matwi ibijyanye n’imigenzo ya Kiliziya iganisha ku Mana. Ubwo batangiraga kubana ngo yari yarajujubije umugore we amuhoza ku nkenke ariko nyuma byaje guhinduka, Rugamba agarukira Imana, yiyemeza kutazongera kubabaza umugore we.
Francois Xavier Ngarambe, wabanye n’umuryango wa Rugamba kuva mu 1989 kugeza 1994, amufata nk’umubyeyi we ku bwa roho mutagatifu. Akanamufata nk’umuvandimwe kuko babanye muri ‘Comminaute de l’Emmanuel’, kominote yasabaga abantu kubaho kivandimwe. Avuga ko ubwo Rugamba yagarukiraga Imana ngo yaba yaranabitewe n’ijwi yumvise ubwo yarimo ava kwivuza mu Bubiligi uburwayi bwo kutumva no kubura ubushake bwo kurya. Iryo jwi yaryumviye mu ndege rimusaba guhinduka. Amaze kwiyemeza guhinduka ni bwo yatangiye gukora indirimbo zihimbaza Imana.
Nk’uko umuhungu we Rugamba Olivier abivuga, ngo indirimbo “Umurage w’Intore” niyo ndirimbo ya mbere yakoze avugamo ijambo ijuru ubundi atemeraga. Ni indirimbo yahimbye asa n’usezera aho yagiraga ati “Nindamuka ntashye muzabyine sambwe ariko nanjye iryo juru ryera de nk’inyange, inyamibwa yabasumbye ahora atetse antegereje ndashaka kuzaryinjiramo mpamiriza.”
Umuryango wa Rugamba uri mu bishwe ku ikubitiro ubwo Genocide yakorewe Abatutsi yatangiraga. Rugamba Olivier avuga ko byari bigoye ko Rugamba yarokoka kubera ko yari yarashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kwicwa. Aho yari atuye ku Kimihurura hafi y’ikigo cy’amashuri cya IFAK, hari ikigo cya Gisirikare cyabagamo abasirikari barindaga Habyarimana. Yari anaturanye kandi na Theoneste Bagosora umwe mu bateguye, bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Tariki ya 07 Mata 1994 ni bwo yishwe hashize iminota mirongo itatu ahamagaye kuri telefoni abana be. Rugamba Olivier na Dorcy Rugamba bo batari baraye muri urwo rugo bari baragiye kurwaza nyirasenge i Butare. Bibuka ijambo yababwiye abasaba kuzaba abagabo kuko yari azi ko ari bupfe. Ubwo bazaga kubica yari yaraye asenga n’umuryango we ndetse yari yaraye anasohoye indirimbo “Nzataha Yeruzalemu Nshya”. Ababishe babanje kubakubita ibibuno by’imbunda nyuma babarasa amasasu y’urufaya. Umwana we warokokeye aho ni Cirdare Rugamba. Kugira ngo arokoke, yarashwe isasu bagira ngo yapfuye ariko aza kuva mu mirambo, aragenda abwira bakuru be ko ababyeyi babo bishwe, aza guhunga abasanga i Bujumbura.
Aho igikorwa cyo ku mushyira mu Bahire kigeze
Igikorwa cyo ku musabira gushyirwa mu bahire ba Kiliziya Gatolika cyatangijwe mu 2014, gitangizwa n’abo bahoze bakorana muri “Comminauté de l’Emmanuel” yashinze bwa mbere mu Rwanda, n’abandi bari bazi ibikorwa bye muri Kiliziya mbere yo kwitaba Imana. Ngarambe Francois Xavier uhagarariye “Communauté de l’Emmanuel” ni umwe mu bamusabira kujya mu bahire ba kiliziya. Avuga ko kugeza ubu, urukiko rwashyiriweho kubyigaho rugikomeje akazi. Nyuma yo kubyigaho, bakazohereza iyo dosiye i Roma nabo bayigeho. .Avuga ko nibabona ubusabe bufite ishingiro bazashyirwa mu cyiciro cy’abantu bita abanyekuzo muri Kiliziya. Nyuma ngo nibwo bazahita bashyirwa mu bahire ba kiliziya hanyuma bikazagera naho bashyirwa mu batagatifu kuko uru rwego ni rwo rubanziriza kuba Umutagatifu.
Rugamba Sipiriyani umaze imyaka 28 yishwe , yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo n’umuco Nyarwanda kuko yagize uruhare mu gusigasira amateka y’uwo muco mu nzu ndangamurage yari i Butare.Yaranzwe kandi no gufasha abatishoboye no kwamamaza ubutumwa bwigisha Abanyarwanda kuba inyangamugayo, gushishoza , no kugira Ubumwe.Ibyo nibyo twabateguriye ,byaranze ubuzima n’imibereho ya Rugamba cyprien,tubibutsa ko twabibakusanyirije twifashishije ikiganiro Umuhungu we aheruka gutanga mu kiganiro Umurage gica kuri Television y’u Rwanda .
Anaclet NTIRUSHWA