Home AMAKURU ACUKUMBUYE Abakoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba barasaba ko igiciro cyabyo kigabanuka

Abakoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba barasaba ko igiciro cyabyo kigabanuka

Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi 3 yiga ku kibazo cy’ikorehwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, n’uburyo yagera ku bantu ku buryo buhendutse, kuko abayakoresha bagaragaza ko bikigoye ko umuturage yayabona cyane nk’udafite ubushobozi buhagije. Ni inama yatangiye tariki 31 Kanama 2023, ikaba iri kubera muri Marriot.  

Uwanyirigira Fiona umucuruzi w’imirasire ikoreshwa mu guteka avuga ko abaturage nta bushobozi bafite bwo kwigurira iyi mirasire. Yagize ati: “Turebye imbogamizi zihari nuko ino mirasire kugera mu Rwanda bihenze ku umuturage wo hasi. Biracyagoye kuko kubona ariya mashyiga birahenze. Icyo dusaba u Rwanda nk’umuterankunga wacu nuko badufasha kugirango uru ruganda rubashe kuba mu Rwanda, ibikoresho bigere kubanyarwanda ku giciro kiza”.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’ihuriro mpuzamahanga kw’ikoreshwa ry’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba Dr Ajay Mathur avuga ko kuba igice kinini cy’imari gishorwa mu bihugu by’ibihanganjye bituma ibikoresho bikenerwa bitagera hose cyane cyane ku mugabane w’Afulika ufite umubare mu nini wabadafite amashanyarazi gusa ngo hari icyakozwe.

Yagize ati: “Kubera ko usanga iyi mari iri mu bihugu bibiri gusa usanga hari ikibazo iyo bigeze mu gusaranganya ibikoresho twashyizeho ikigega kigamije guha ikizere abashoramari gushora imari muri Afulika,  kugirango nihabaho gukererwa kubona ubwishyu ikigega gitange amafaranga hanyuma umushoramari yongere ashyire mu kigega umunsi ubwishyu bwishyuwe neza, ibi twizera ko bizatuma abashoramari biyumvamo gushora imari mubihugu byose  by’Afulika aho tubona ko bikiri hasi”.

Dr Ajay Mathur, umuyobozi nshingwabikorwa w’ihuriro mpuzamahanga kw’ikoreshwa ry’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Erneste Nsabimana avuga ko leta ishyira imbaraga mukongera umubare w’inganda zitunganya ibikoresho bikenerwa ndetse no kureshya abashoramari gushora imari yabo mw’iyi gahunda.

Yagize ati” Mwabonye ko twanaganiriye cyane mu nama ku buryo abantu bashobora kubona amafaranga muburyo bworoshye kugirango bakore ishoramari ryabo  muri iyi mishinga”.

Ubu mu RDA hari kubera ihuriro mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’ingufu rikomoka ku mirasire y’izuba ririmo ibihugu 140, harimo 44 byo ku mugabane wa Afurika rifite intego yo kugeza ingufu z’amashanyarazi y’ibikomoka ku mirasire y’izuba kubagera kuri milyali imwe bitarenze mu 2030.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here