Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirasaba ubufatanye bwa buri wese mu gukumira ibyangiza Ikirere, mu rwego rwo kubungabunga umwuka abantu bahumeka. Iki kigo cyabigarutseho mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cyahariwe ‘kubungabunga umwuka abantu bahumeka ndetse n’Ikirere gicyeye’ kizasozwa no kwizihiza umunsi mpuzamahanga ugaruka kuri iyo nsanganyamatsiko wizihizwa ku tariki 7 Nzeri buri mwaka.
Muri ubu bukangurambaga abantu b’ingeri zitandukanye bigishwa uburyo bwo gukumira ibyangiza umwuka abantu bahumeka n’Ikirere muri rusange. By’umwihariko mu batwara ibinyabiziga hibandwa kureba ibipimo by’imyuka ihumanya imodoka zohereza mu kirere n’uburyo bwo kuzifata neza ngo zitazamura imyuka yangiza Ikirere.
Abashoferi basuzumiwe ibinyabiziga barimo abo byagaragaye ko bisohora umwotsi mwishi wangiza Ikirere n’izasanzwe ntakibazo zifite.
Sibomana Sudi wafashwe imodoka ye ifite ikibazo cyo gusohora umwuka wanduye urengeje igipimo yagaragaje kutumva uburyo imodoka ye yaba isohora umwotsi wanduye ndetse avuga ko bishobora kuba byatewe nuko yari imaze iminsi iparitse.
Yagize ati “Njewe ndahamya ko Moteri yanjye ari nzima […] Ndabisobanukiwe mu by’ukuri uretse iriya mashini ariko urebye n’amaso yawe wabona ko nta mwotsi ariko bo afite uburyo babibara. Njye ntahantu nabona mpera.”
Ku rundi ruhande ariko hari abashoferi bumvikanisha ko hari ubumenyi babifiteho kuburyo umushoferi nawe ubwe ashobora kujya akurikirana ikinyabiziga cye umunsi ku wundi kugira ngo amenye ko imodoka ye yagize ikibazo cyo gusohora umwotsi uhumanya ikirere. Nkuko umushoferi witwa Heri Ally Madua yavubize.
Ati “Bashobora nabo ubwabo kubyipimira cyane nk’izi modoka zinywa mazutu. Ntibyabuza ko imodoka zinywa mazutu umwotsi ukomeza kuza ariko hari umwotsi uba ukabije ukavuga uti uyu mwotsi watewe na mazutu cyangwa watewe na moteri umuntu agakoresha akajya mu igaraje.”
Umukozi ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko yo kurengera ibidukikije muri REMA, Béata Akimpaye avuga ko uretse abatwara ibinyabiziga n’abandi bantu muri rusange basabwa kwirinda ibyangiza umwuka mwiza abantu bahumeka.
Ati “Turimo kugenda dupima imodoka dufatanyije na Polisi y’u Rwanda, turebe ibyo bipimo ariko tugafatiraho n’umwanya wo kwigisha abagenzi tubibutsa bimwe mu bikorwa bakora bishobora kuba byahumanya umwuka duhumeka ndumva hari abangiza amashyamba, hari abatwika ibiyorero n’ibindi.”
Akimpaye anavuga ko hari gahunda yo gukangurira abantu kugenda mu modoka rusange no kugenda n’amaguru mu rwego rwo kugabanya umubare w’imodoka mu muhanda nabyo bigabanya imyotsi imodoka zohereza mu Kirere.
Yakomeje ati “Hari gukangurira abantu kugenda mu modoka rusange kuko uko imodoka zigenda ari nyinshi bitandukanye nuko imodoka wenda ahakoraga imodoka 100 hakora imodoka ebyiri ibyo zohereza mu Kirere biba bigabanyutse. Harimo no gukangurira abantu kugenda n’amaguru aho bishoboka. Harimo no gukangurira abantu kubungabunga amashyamba ndetse dutera n’amashya.”
Mu modoka 10 zapimwe muri ubu bukangurambaga zakozwe hagati ya 1990-2022 izigera kuri 7 byagaragaye ko ntakibazo zifite naho eshatu zigaragaza kurenza ibipimo ntarengwa.
Ibipimo ngenderwaho ni uko imodoka zakozwe mbere ya 1991 ntizigomba kurenza ibipimo bingana na 2,000 mu gipimo gikoreshwa [PPM] hapimwa ingano y’umwuka uhumanya imodoka isohora. Imodoka zakozwe mu 1992-2004 ntabwo zigomba kurenza 1,000. Ni mu gihe izakozwe nyuma ya 2005 zitagomba kurenza 600.
Umwuka wanduye ugira ingaruka ku buzima bw’abantu kuko ubatera indwara z’ubuhumekero. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu 2013 yerekenye ko abantu 2,227 bapfuye bazize ihumana ry’umwuka. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 20% by’abana bajyanwe kwa muganga muri uwo mwaka bari barwaye indwara z’ubuhumekero. Ni mu gihe muri rusange abantu 21.7 % mu bivuje muri uwo mwaka bari bafite indwara z’ubuhumekero.
MUKANYANDWI Marie Louise