Home AMAKURU ACUKUMBUYE Gisagara: kutagira amakuru byatumaga barwara indwara ziterwa n’umwanda

Gisagara: kutagira amakuru byatumaga barwara indwara ziterwa n’umwanda

Abaturage batuye mu karere ka Gisagara bavuga ko kwegerwa n’ izego z’ubuyobozi byabafashije guhangana n’indwara z’inzoka zari zibugarije kuko bahoraga kwa muganga bavuza abana.

Uretse n’a bana bato bahoraga mu bitaro kubera kurwara insola n’abakuru barazirwaraga, ariko bakavuga ko byaterwaga n’imyumvire yo kutamenya akamaro ko gukoresha amazi meza.

Kuri ubu bemeza ko bafashe iya mbere mu guhindura imyumvure ku bijyanye n’isuku n’isukura bakoresha amazi meza n’isabune kugira ngo babashe kwirinda indwara zose ziterwa n’umwanda.

Mukamana Joseline, wo mu Murenge wa Kibirizi, Akagali ka Duwani Umudugudu wa Taba avuga ko kuri bu kurwaza inzoka byagabanutse kuko abantu bamaze gusobanukirwa no gukoresha amazi meza.

Yagize ati” Nibyo; kera twarwazaga inzoka tugahora kwa muganga ndetse n’abakuru tukazirwara ariko ubu twamaze gusobanukirwa akamaro k’isuku abayobozi bacu badukangurira gukoresha amazi meza atarimo inzoka”.

Mukamusoni Agathe wo mu Mudugudu wa Gisaga, akagali ka Gisagara, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara avuga ko guhabwa amazi meza byagabanyije inzoka.

Ati’ Tutarabona amazi imibereho yari mibi tuvoma kure mu kabande amazi adafite isuku abana bagakunda kurwara inzoka n’ibicurane, none ubu twabonye amazi meza indwara zaragabanutse”.

Habineza Jean Paul umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gisagara avuga ko nk’ubuyobozi hari byinshi byakozwe ngo barwanye indwara zititaweho.

Ati” Twebwe nk’ubuyobozi bwite bwa Leta icyo dukora ni ubukangurambaga mu baturage mu Nama  kugira ngo ubwo burwayi butitaweho bumenyekane tubabwire n’ingaruka zigira  ku buzima bw’abantu. Bizatuma birinda ibyo bazi kuko hari n’igihe hazamo n’ubujiji ariko iyo babimenye barabyirinda bigatanga umusaruro kuko iyo umuturage arwaye ubukungu buradindira kuko igihe kinini bakimara bajya kwivuza aho gukora.

Mu rwego rwo gukomeza guhashya indwara zititaweho mu mwaka wa 2021 umuryango mpuzamahanga wita kubuzima washyizeho umunsi ngaruka mwaka uba Tariki 30 Mutarama kugira ngo abantu bongere bafate umwanya batekereze ku ndwara zititaweho by’umwihariko iziterwa n’umwanda kugira ngo hongerwemo imbaraga hatekerezwe kubukana bwazo n’uburyo bwo kuzirinda.

Hitiyaremye Nathan Umukozi muri RBC  avuga ko inzego z’ubuzima zahagurukiye kurwanya inzoka zo munda ziterwa n’isuku nke.

Ati”Ikibazo cy’inzoka zo munda cyarahagurukiwe nubwo abantu batabyitaho ariko ikibazo kirahari ari nayo mpamvu nka rbc twabihagurikiye aho dukangurira abantu kwita ku isuku cyane ndetse hari n’aho leta itanga ibinini haba ku bana ndetse n’abandi tubakangurira kubinywa kuko iyo bidakoreshejwe leta yarabishoyemo amafaranga murumva ko biteza igihombo”.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC muri 2020, 41% by’abaturage bafite ikibazo cy’inzoka zo munda, mu bantu 10, 4 muri bo bafite ikibazo cy’inzoka zo munda, mu bantu bakuru by’umwihariko 48%bafite ikibazo cy’inzoka zo munda. Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’umuryango wabibumbye wita ku buzima buri mezi 6 abana bahabwa ikinini cy’inzoka kuva ku mwaka 1 kugera kuri 15.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here