Home INGO ZITEKANYE Kigali: Hagiye kongerwamo Bisi zikoresha amashanyarazi mu guhangana n’ibibazo by’ingendo

Kigali: Hagiye kongerwamo Bisi zikoresha amashanyarazi mu guhangana n’ibibazo by’ingendo

Ikibazo cy’ingendo mu Kigali cyagiye kigarukwaho kenshi mu kuba imodoka zidahagije, abashinzwe ingendo ndetse n’abafatanyabikorwa muri rusange bavuze ko mu gukomeza guhangana n’iki kibazo mu gihe cya vuba bagiye kongeramo izindi modoka 200 zikoresha amashanyarazi.

 

Ubuyobozi bw’ ikigo cya BasiGo buvuga ko bisi 200 zigiye kongerwa mu mujyi wa kigali zikazagabanya ikibazo cy’ abagenzi bari bamaze igihe bavuga ko birirwa mu byapa babuze imodoka.

Bavuga ko bari bashyize bisi ebyiri mu muhanda none babaka bongeyemo izindi ebyiri zose zikoresha amashyanyarazi kandi ko ari bisi zifite akarusho kuko zidasohora ibyuka byangiza ikirere.

Johns Kizihira Umuyobozi ukuriye ibikorwa bya tap&Go atangaza ko mu gihe kitarenze amezi 18 izaba imaze gushyira mu mihanda yo mu mujyi wa kigali bisi 200

Ati: “Uyu mwaka uzajya kurangira byibuze izindi bisi 100 zongerewe mu muhanda, kuko hari bisi 92 dushaka gutumiza mu kwa kane, ariko intego ikaba iyo kuzashyiramo imodoka 200 muri ya mezi 18″.

Fidelite Bambanze, Umukanishi w’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi akaba n’umukozi wungirije ushinzwe gucunga ububiko muri BASI GO, yavuze ku birometero izi modoka zishobora gukora mu gihe wayisharije ikuzura neza 100%.

Yagize ati: “Iyi bisi y’amashanyarazi ishobora kugenda ibirometero 300 bayisharije ikuzura 100% bisi yacu yirirwa ikora umunsi wose kuko Kigali ari ntoya, twakifuje ko yajya igaruka nibura harimo 20% y’umuriro ikoresha, ariko akenshi igaruka irimo 35% cyangwa se 40%, mu kuyisharija rero tubikora nimugoroba zitashye  bifata isaha imwe ikaba yuzuye”

Winner Nilla, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Royal Express, yishimira ko iyi bisi bahawe na BASI GO ko izabafasha mu gukemura ibibazo mu gutwara abantu kandi ko izi modoka ari nziza cyane itazajya ihumanya ikirere.

Umuyobozi Mukuru wa Sosete ya KBS, Charles Ngarambe wari usanzwe afite izi modoka akaba yahawe indi, avuga ko izi modoka bahawe zifite itandukaniro nizo bari bafite kuko ibiciro byazo by’amavuta bihendutse.

Abakoresha aya ma bisi yamaze kugezwa mu mihanda, bavuga ko ari meza ndetse kuzana andi ari umwanzuro mwiza cyane.

Ati” Icyo tumaze kubona ni uko ari busi imeze neza, nkatwe dukora ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu, kuko dukenera kukenera kureba aho ibiciro by’amavuta biduhendukiye kuko mu mezi abiri tuzimaranye twabonye ari busi nziza nizo dusanganywe bazishyizemo iyi tekinoroji byaba byiza kuberako amavuta yazo ntahenze, nkashimira BASIGO yaduhaye amahirwe yo kugira ngo tumenye uko izi bisi zikora”.

Bisi 2 zatanzwe zizatanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, zirimo Kigali Bus Service, (KBC) na Royal Express.

 

Mukanyandwi Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here