UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Abacamanza n’abanditsi b’inkiko basabwe kwirinda ruswa n’ibisa na yo byose
Amakuru

Abacamanza n’abanditsi b’inkiko basabwe kwirinda ruswa n’ibisa na yo byose

Abacamanza n’abanditsi b’inkiko bibukijwe kugira ubunyamugayo kandi bakirinda ruswa n’ibisa na yo, kuko ituma batanoza inshingano zabo kandi bigasubiza inyuma ubutabera ari bwo bagombye gushyira imbere.

Ibi ni ibikubiye mu butumwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza mu Rwanda, Mukantanganzwa Domitilla, yageneye abacamanza 10 n’abanditsi b’inkiko 16 baherutse kwemezwa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza, ubwo yakiraga indahiro yabo, ku wa Gatanu tariki 10 Mata 2026.

Mukantaganzwa yagize ati “Murabizi ko mu Gihugu cyacu serivisi nziza ari yo igomba kuturanga, tukakira abaturage neza, tukababuranisha neza, dukurikije amategeko. Abafite ibyo batubaza, ubwo ndavuga abanditsi, tukihatira kubwira abaturage neza, kandi tukabaha ibyo tubagomba mu buryo bukwiriye. Kuba inyangamugayo byo ntabwo nabibasaba, iyo muba mutari zo ntabwo muba mwarahiye. Icyo tubasaba ni ugukomerezaho, ruswa yo murabizi ko ari ikizira ntabwo yemewe n’imyitwarire yose iganisha kuri yo.”

Mukantaganzwa yijeje abo barahiye ko Inama Nkuru y’Ubucamanza izakomeza kubashyigikira muri byose, yaba mu kazi gasanzwe no mu gihe bahuye n’ibibazo bagafashwa kubikemura, kandi hagati yabo bakagirana inama, kugira ngo akazi kabo gakomeze kugenda neza.

Ati “Akazi mugiyemo musanzemo bagenzi banyu, haba mu rukiko mugiye gukoreramo cyangwa se no mu zindi nkiko nkuru n’izisanzwe, twese duhuje inshingano n’intego, ntihazagire uwirengera ikimugoye. Mujye mwibuka kujya inama no kuganira, ni byo byubatse iki gihugu”.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza mu Rwanda, Mukantanganzwa Domitilla

Umwe mu barahiye yagize ati “Tugomba gutanga ubutabera, tugatanga serivisi nziza ku batugana ndetse no ku Banyarwanda bose muri rusange, kubera ko nk’abacamanza tugomba kuba inyangamugayo, kandi buri muntu wese mu kazi akora ni cyo asabwa.”

Mukantaganzwa yibukije aba bahawe izi nshingano, ko inzego zibakuriye zihora ziteguye kubafasha mu gihe cyose bagize ikibazo mu kazi kabo, bityo ko bagomba kuvuga buri guhe ikibagoye gishobora kudindiza akazi.

Exit mobile version