Ku wa Kabiri tariki ya 07 Mata 2026, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria, abayobozi mu nzego za Leta ya Nigeria n’iz’umutekano, abahagarariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka” (Remember-Unite-Renew).
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Moses Rugema yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 atari impanuka, ahubwo yateguwe kandi ikageragezwa imyaka myinshi.
Ati “Mu Rwanda ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe imyanya myinshi mbere ya 1994. Abatutsi barakandamijwe, barahezwa, baricwa abandi birukanwa mu gihugu cyabo (barameneshwa). Ku wa 7 Mata 1994, umugambi wo kumaraho Abatutsi ushyirwa mu bikorwa, interahamwe zitangira kwica abaturanyi babo kuko amalisti yari yarateguwe kera. Aho mu minsi ijana (100), hishwe abatutsi barenga miliyoni.”

Ambasaderi Rugema yashimiye ingabo za RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zigafasha no mu kubaka Igihugu.
Yagize ati “Jenoside ihagarikwa, muri Nyakanga 1994, Igihugu cyari umuyonga, urwikekwe ari rwose. Gusa turangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza, twahisemo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kubaka Igihugu. Ubwoko bwakuwe mu ndangamuntu, ingabo zatsinzwe zinjizwa mu ngabo z’Igihugu hamwe n’iza RPF-Inkontanyi zahagaritse Jenoside, hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza”
Ambasaderi Moses Rugema yagaragaje ko imitwe y’abakoze Jenocide mu Rwanda, icyidedembya mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho ikomeje kubiba ingengabitekerezo y’ivanguramoko, no kwibasira abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, harimo n’Abanyamulenge, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishyigikiwe na guverinema y’iki gihugu.
Yasoje yibutsa abari aho ko gukumira Jenoside ari inshingano ya bose, ndetse abasaba ko itazongera ukundi, ‘Never again’ ikava mu mvugo ikaba ingiro.
Mu butumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa UN mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwasomwe na Madamu Beatrice EYONG wari uhagarariye Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Nigeria, Bwana Mohamed M. Malick Fall, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ari kimwe bu bihe by’icuraburindi mu mateka ya muntu.
Yagize ati “Mu myaka 32 ishize, mu Rwanda habaye kimwe mu bihe cy’icuburindi mu mateka ya muntu. Mu minsi ijana (100), Abatutsi barenga miliyoni barishwe.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, turazirikana abayiguyemo, tunabasubiza icyubahiro bambuwe. Turashimira Abarokotse Jenoside ku budaheranwa bugaragaza umutima wa kimuntu bafite. Kandi dufite ipfunwe ryo kuba umuryango mpuzamahanga ntacyo wakoze ngo utabare abicwaga.”