UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse, icy’ingendo kirongerwa
Economy

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse, icy’ingendo kirongerwa

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda bose ko guhera ku wa 4 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00), ibiciro ntarengwa by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT), bivuguruwe mu buryo bukurikira:

Lisansi ntigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 2,303 kuri Litiro, naho Mazutu ntigomba kurenga Amafaranga y’u Rwanda 2,205 kuri Litiro.

Ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi.

Hashingiwe kandi ku mpinduka z’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, n’ibindi bigenderwaho mu gushyiraho igiciro, ibiciro fatizo byingendo rusange na byo byavuguruwe ku buryo bukurikira:

Umujyi wa Kigali: 59.28 Frw ku mugenzi ku kilometero

Mu Ntara: 41.58 Frw ku mugenzi ku kilometero

Ibi biciro bizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa Mbere, tariki ya 06 Mata 2026. Ibiciro birambuye kuri buri muhanda biri ku rubuga www.rura.rw.

Abaturarwanda barasabwa guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

RURA izakomeza gukurikirana imigendekere y’isoko no kugenzura itangwa rya serivisi zinoze.

Iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rifitanye isano n’ifungwa ry’umuhora wa Hormuz, kubera intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, ihuza Irani na Leta zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.

Exit mobile version