Ikigo kizwi nka Spiro, gikora kikanacuruza moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi cyatangaje ko giteganya guha abamotari batwara moto zabo, amahugurwa ku mikoreshereze y’izo moto, nk’uburyo bwo gukemura ibibazo bya hato na hato bikunze kuzivugwaho.
Iki kigo cyabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 16 Ukuboza 2025, nyuma y’uko hari hamaze iminsi abamotari bagaragaza ibibazo kuri izi moto batwara.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Spiro, Ngabire Shanton, yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragaye, iki kigo kigiye gutangira guhugura abamotari, baba abatwara moto zacyo n’abatwara izindi.
Ati “Rero turimo kureba uburyo twajya tubahuriza hamwe muri bya bikorwa by’abamotari, noneho tukabaha amahugurwa, atari ku bantu batwara Spiro gusa, ahubwo ku bamotari bose muri rusange, kugira ngo umumotari naramuka avuye kuri ya yindi akajya kuri Spiro atazigera agira ibibazo akavuga ko atahuguwe.”
Umuyobozi wungirije w’ibikorwa by’uruganda rwa Spiro Rwanda, Mbuguje Dieudonné, avuga ko icyo kibazo gishingiye ku miterere y’izo moto abantu harimo n’abamotari bataramenyera.
Yagize ati “Moto ya Spiro ifite feri ebyiri n’indi ya gatatu abantu badakunda kumenya, imenyerewe cyane ku izina rya feri ya moteri. Ni yo ikupa amashanyarazi akoresha moteri y’inyuma. Twaje gusanga abamotari bacomora udusinga tubiri dufite ‘sensor’ ikupa amashanyarazi akoresha moteri y’inyuma mu gihe batwaye moto. Icyo gihe bituma basigarana feri ebyiri noneho bajya gufata feri y’imbere, iy’inyuma ntibashe gukupa amashanyarazi akoresha moteri.”
Aba motari batwara Spiro bagaragaza ikibazo cy’uko bagura moto z’iki kigo ariko batiri ntizibe izabo
Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari yavuze ko batiri za Spiro ziba ari iz’uruganda, ku buryo izigira ikibazo zihita zikurwa muri ‘system’ zigasimbuzwa umumotari agahabwa indi nta kindi kiguzi.
Ikigo cya spiro kimaze gushyiraho sitasiyo zigera kuri 700 zo gusimbuza batiri mu turere 30 tugize u Rwanda, mu gihe moto zibarirwa mu 1,600 ari zo kimaze gushyira ku isoko.
Mukanyandwi Marie Louise
