Myasiro Jean Marie Vianney umwana umwe w’umuhungu mu bakobwa batandatu mu muryango avukamo wamenyekanye cyane hano mu Rwanda ndetse no mumahanga kubera umukino wo kwiruka na maguru. Ahamya ko ibyo akora byose abifashwamo na Yezu n’umubyeyi Bikiramariya.
Myasiro Jean Marie Vianney, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’imikino Ngororamubiri y’abatarengeje imyaka 20 witabiriye imikino ya shampiyona muri Pologne yiswe “2016 IAAF World Junior (U20) Championships”, agakuraho umuhigo w’u Rwanda nyuma y’imyaka 12.
Uyu musore usengera mu Idini rya Gaturika ndetse akaba anaririmba muri korari ebyiri zitandukanye Arizo : Abahimbazimana n’iyindi yitwa catholic community zose zo muri paruwase ya Busanze mu Karere k’iyogezabutumwa rya Kibeho.
Uyu musore nyuma y’uko yaganiriye n’umunyamakuru mu rurimi rw’icyongereza nyuma ayo mashusho n’amajwi byafashwe asubiza bikaza gukwirakwizwa ku mbuga nkoranya mbaga nyinshi ndetse cyane cyane ama groupe menshi ya wtsap iyi video yabagezeho.
Umunyamakuru w’Ubumwe yifuje kumenya uko Myasiro yakiriye ibi maze mu magambo ye adutangariza ibi bikurikira: “ Ubundi njye abantu bansetse sinabona izina ryiza nabita kuko byarandenze ariko sinakubwira ko byambabaje, hoya njyewe ndi umukinnyi nzi uburyo ngomba kwitwara imbere y’umwe wese yaba ari ku nserereza kabone niyo yantuka pe( fair play). Ikigeretse kuri ibyo kandi ndi umukristu natojwe kwihangana.”
Yatangaje ko akazi kamutwaye byari ukwiruka bitari ukuvuga icyongereza:
Myasiro mu magambo ye yagize ati” Ubundi mu bintu abatoza banjye bantoje ntabwo kuvuga icyongereza byarimo. Njyewe ibyo bantoje n’ibyo bantumye ndahamya ko nabikoze neza ndetse cyane kuko nakoresheje imbaraga nyinshi kugeza naho n’umvise nkoresheje izirenze ubushobozi bwanjye nka Myasiro. Ikindi kandi simpamya ko hari umuntu ushyira mu gaciro wakagombye kunseka ngo navuze icyongereza nabi.
Ikindi nk’aba kora siporo barabizi kuva kwiruka ahantu hangana kuriya utaranaruhuka abantu bagaherako bagutunga micro uziko urebye nabi n’izina ryawe waryibagirwa? Ibi mbivugiye ko hari n’abana twiganye muri secondaire bambazaga bati “ mbese noneho wari wabaye iki ko twiganye uri umuhanga! Ahubwo nshima umubyeyi Bikiramariya n’umwana we Yezu uko bambaye hafi ngahagararira igihugu cyanjye neza. Abansetse n’abavuze amagambo mabi Yezu n’umubyeyi Bikiramariya baba babarire.”
Myasiro abajijwe niba hari icyo ateganya gukora kugira ngo amenye icyongereza cyisumbuyeho yashubije muri aya magambo:
Nibyo nubwo kuvuga indimi atariwo mwuga wanjye ariko bitewe n’umwuga wanjye nkeneye kumenya indimi. Niyo mpamvu ubu hari ishuri ryigisha indimi hano Kigali ubu natangiye kwiga ahubwo kuko n’ubu tuvugana mvuye kw’ishuri. Cyane cyane ko ndi mu myiteguro yo kuzajya kwiga Kaminuza muri Amerika n’ubundi ngakomeza mu mwuga wanjye wa Athletics, kugeza ubu natangaza ko icyizere kiri kuri 90% ko umwaka utaha mu kwezi kwa mbere nzajya kwiga.”
Myasiro yongeye kwibutsa abantu ko icyari kubasetsa ari nk’uko bari kumubwira wenda ngo aririmbe indirimbo yubahiriza Igihugu cyacu ikamunanira cyangwa bakamubaza ijambo ry’Ikinyarwanda rikamunanira. Naho kutavuga icyongereza neza ntawagakwiye ku museka kuko ntaho yahuriye n’urwo rurimi mu buryo buhagije ku buryo yagakwiye kumuseka ko ari umuswa.
Myasiro yashoje asaba Imana ko Izakomeza kumuba hafi no kumushoboza mubyo akora byose
Mu magambo ye yagize ati “ Ubundi njye navutse mu muryango ukijijwe bantoza kujya nkorera Imana no kubahiriza gahunda zose za Kiriziya. Ubwo naje kuba Umuhereza nyuma nza kuba umusomyi ndetse ndi n’umwe mu muryango w’Abasaveri. Ndasaba Imana kuzabana nanjye nubwo nazagera kurwego rwisumbuyeho sinzibagirwe Imana ndetse sinzanabure umwanya wo kuzajya njya mu Kiriziya .
Tubibutse ko Myasiro yashoje amasuri ye yisumbuye umwaka ushize mu ishami rya MEG( Mathematics Economy and Geography) .
Mukazayire Immaculee