Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes, binyuze mu mushinga w’ubuzima bw’imyororokere witwa SDSR-Rwanda, yahuje ba Gitifu b’utugari n’abayobozi b’imidugudu bo mu Mirenge ya Kinyinya, Kacyiru na Kimironko yo mu Karere ka Gasabo bagera ku 100.
Ni amahugurwa yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2026, hagamijwe kubasobanurira itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda n’Iteka rya Minisitiri rigena ibigomba kubahirizwa, kugira ngo umuganga akuriremo umuntu inda.
Abayobozi bayitabiriye basabwe kwigisha umuturage akamenya ko afite uburenganzira ku buzima bw’imyororokere no kubona serivisi, amategeko akaza amufasha kubona uburenganzira bwe cyane cyane mu buzima.
Abayitabiriye kandi bahamya ko azabagirira akamaro mu kazi kabo ka buri munsi, kabahuza n’abo bayobora ngo kuko hajyaga haboneka abahohotewe, ariko ntibamenye itegeko ribarengera.
Umukuru w’Umudugudu w’Inkingi, Akagali ka Kamutwa, Umurenge wa Kacyiru, Cyubahiro Afrodis, avuga ko bajyaga bahura n’ibibazo by’abahohotewe, ariko ntibamenye itegeko rya barengera.
Ati “Twajyaga duhura n’ibibazo by’abana bahohotewe ntitumenye itegeko ryabarengera, ariko ubu bigiye kudufasha mu ubukangurambaga haba mu miganda no mu nteko z’abaturage, na bo barusheho gusobanukirwa amategeko abarengera igihe hari uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Uwera Sandrine ni umuyobozi w’Umudugudu wa Gasharu, Akagali ka Gasharu mu Murenge wa Kinyinya, avuga ko bagiye gushishikariza abaturage gutanga amakuru y’uwahohotewe kuko bazaba bazi itegeko ribarengera.
Ati “Hari amahohoterwa yabaga mu midugudu, ariko ubu tugiye gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku gihe bahuye n’ihohoterwa, tubahugurira itegeko rirengera uwahohotewe” .
Umuhuzabikorwa w’umushinga SDSR-Rwanda wa Reseaux des femmes, Séraphine Mukeshimana, avuga ko ubumenyi aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze bahawe ku itegeko, ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ajya abafasha mu bukangurambaga, ndetse no gufasha gutanga amakuru mu nzego z’umutekano ku wahuye n’ihohoterwa.
Ati “Dufite ikibazo cy’abana baterwa inda zitateganijwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iyo uwakorewe iri hohoterwa ahawe amakuru n’inzego zimuri hafi zikamufasha no gutanga amakuru ku nzego z’umutekano, bizafasha wa mwana kubona ubutabera ku gihe”.
Ni umushinga w’imyaka itanu Réseau des Femmes ikorera mu mirenge yose y’Akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’umuryango w’Abanya-Canada witwa l’AMIE, ku nkunga ya Global Affairs Canada watangiye 2022 ukazageza mu 2027.
Itegeko nimero 71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana, risobanura ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko.
Ingingo ya 133 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu isobanura ibikorwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana birimo: gushyira igitsina cy’umuntu mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa by’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana, no gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Mukanyandwi Marie Louise