Home AMAKURU ACUKUMBUYE ADEPR: Abayoboke ntibakozwa iby’inyito ya Bishop mu itorero ryabo ababayobora bihaye

ADEPR: Abayoboke ntibakozwa iby’inyito ya Bishop mu itorero ryabo ababayobora bihaye

Nyuma yabo ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR buzamuye bamwe muba shumba bakavanwa ku rwego rw’aba pasteur bakitwa ba Bishop, bamwe mu bayoboke b’iri torero ubu baravuga ko ibyakozwe bisa nk’icyo bise gushimuta Itorero ryabo no gushaka kurigira akarima ka bamwe.

adepr

Ibi bibaye nyuma yaho hasohokeye imyanzuro bivugwa ko yavuye mu nama iheruka guhuza abayobozi b’iri torero ndeste no kubamurikira aho imirimo yo kubaka hoteli ya ADPR igeze.
Imwe muri iyi myanzuro Makuruki ifitiye kopi, harimo ko abashumba babiri bo ku rwego rwa Reverand, ari bo Tom Rwagasana na Reverend Pasteur Jean Sibomana bazamuka mu ntera bakitwa ba Bishop, ndetse iri torero ngo rigomba kugira ikipe y’umupira w’amaguru izabafasha mu ivugabutumwa no gukurura abayoboke bashya.
Iki ni cyo abakristu bamwe bavuga ko batumva uburyo abantu bagirwa ba Bishop nta muhango ubayeho, ibyo bita kubashimutira itorero no gushaka kwigwizaho imitungo yaryo.
Kamali twahaye irindi zina usengera muri ADPR yagize ati : « Ibigiye kuba muri ADPR mu byitege ! iri uru rwego rwa Bishop ntirwemewe mu itorero ryacu, ibi bivuze uko kwitwa Bishop biguha uburenganzira bwo kuba mu itorero ubuzima bwose, ibi koko murumva ari ibintu by’i Rwanda ? imyaka irenga 70 iri torero ribayeho ubu ni bwo bibutse ko iyi poste igomba kujyaho ? ikibyihishe inyuma ni uko Ubwo Sibomana azaba arangije manda ye azakomeza guhabwa n’ubundi ibyo yari yemerewe akiri umushumba. Leta niyongere idufashe. »
Ku bigendanye no gushinga ikipe y’umupira w’amaguru, aba bayoboke bavuga ko mu ntego zabo hatarimo ibyo kwinjira mu bikorwa nk’ibi, ahubwo bakavugako kuba iri torero ritangiye kwivanga mu zindi gahunda biganishwa ku isenyuka burundu bitewe n’inyungu za bamwe muri bo.
Emelyne nawe twahaye irindi zina kubera umutekano we usanzwe asengera muri ADPR yagize ati : « ubu koko tugiye gukina umupira ? ubuse ni cyo cyari gikenewe koko ! itorero ryacu bararishimuse ndabarahiye. »
Ku ruhande rw’aba bazamuwe mu ntera ari bo Bishop Tom Rwagasana na Bishop Jean Sibomana, bavuga ko ibyabaye nta gikuba cyacitse ko ari ibisanzwe cyane ko ngo byemejwe n’abagize inama y’ubuyobozi, inama y’inteko rusange nayo ibyemera itazuyaje.. Bishop Tom Rwagasana ari nawe muvugizi wungirije yagize ati : « Twasanze n’abandi duhuriye mu muryango w’amatorero ya Pantekoti muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati UKIAMKA
( Ushirikiano wa Makanisa ya Kipentekosti ya Afrika ya Mashariki na Kati) babikoresha natwe dufata umwanzuro w’uko tugomba kugendera hamwe n’abandi nta kidasanzwe kirimo rero . »
Ubusanzwe umuntu uri ku rwego rwa Bishop hari imyambaro yambara irimo amakanzu n’ingofero, ku bwa Bishop Tom Rwagasana we avuga ko kugeza ubu batarafata umwanzuro ku myambaro bazambara gusa ngo bazabiganiraho.
Ibi bije na none abakristu b ‘iri torero kuri ubu bari kuvuga ko bakibangamiwe n’umwenda iri torero ryafashe muri banki kugira ngo bubake ihoteli yabo, kuri ubu ngo umuntu utaratanga imisanzu yose ngo ntiyemerewe kugira servise ahabwa. Umwe muri bo yagize ati : « Nkubu nkanjye nari mfite ubukwe vuba aha, ariko kuba ntararangiza gutanga iyo misanzu ubu babaye babyanze. Ngaho nimumbwire aho twerekeza ? »
Si ubwa mbere muri ADPR humvikana ukidahuza kubyemezo bimwe na bimwe, ababyibuka mu munsi yashize nabwo habayemo ukutumvikana, bituma bamwe mu bayoboke ba ADPR birukanwa, ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta bwinjira muri iki kibazo kugeza gikemutse ariko gahenge bari bafite ubu.
Barasanga kuba Tom Rwagasana na Sibomana jean Bagizwe ba Bishop, ari ikimenyetso gica amarenga y’uko bazaguma mu buyobozi bw’iri torero nkuko bigenda ku yandi matorero yemera i grade rya Bishop.
Dore imyanzuro y’inama yahuje abayobozi ba ADPR taliki ya 17 kugeza kuya 18 Kanama 2016

src :Makuruki

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here