Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Aha mpagaze ninde wandeba akamenya ko ndi mu mihango cyangwa ntayirimo?” Miss...

“Aha mpagaze ninde wandeba akamenya ko ndi mu mihango cyangwa ntayirimo?” Miss Rwanda Nimwiza Meghan

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yibukije abantu ko kujya mu mihango atari ikibazo,ahubwo ari ubuzima bwiza, kandi ko atari ibintu umuntu yapfa kukureba ngo abimenye keretse ubimubwiye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku isuku mu gihe cy’imihango, ku rwego rw’igihugu ukaba warabereye mu Karere ka Ngoma. Miss Rwanda Nimwiza Meghan mu magambo ye yagize ati:

“Kujya mu mihango ni agace kagize ubuzima bwacu. Ndetse nta n’igikuba kiba cyacitse. Ni icyerekana ko umukobwa ari muzima. Ntabwo twagakwiye guterwa isoni n’ubuzima bwacu. Kujya mu mihango ntabwo ari ukugira ikibazo, ahubwo icyaba ikibazo ni ukugeza igihe ujya mu mihango, utaramenya ibyo ari byo. Ibi ariko byagakwiye gutera isoni ababyeyi n’abarezi, baba batarasobanuriye abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”

Miss Nimwiza, yabwiraga abana b’abakobwa ko uko asonza cyangwa agira ibitotsi ntibimutere isoni, ari kimwe no kujya mu mihango kuko byose ari ibigize ubuzima bwe.

Miss Nimwiza yakomeje avuga ko ntaho umukobwa uri mu mihango aba atandukaniye n’uko aba ameze mu buzima bwe bwa buri munsi, kuburyo umuntu yamureba agahita avuga ngo, kanaka ari mu mihango.

Yakomeje agira ati: “  Hari umukobwa uba yumva atajya ku ishuri cyangwa ngo akomeze imirimoye ya buri munsi ngo ni uko ari mu mihango! Ubuse aha twicaye twese ninde ushobora kureba ukavuga ngo: “ Uyu ari mu mihango?” Nanjye aha mpagaze ntushobora kundeba ngo uvuge ngo nyirimo cyangwa sinyirimo!”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis nawe yagarutse ku insanganyamatsiko y’uyu  munsi  yagiraga iti”Ni igihe cyo gukora”(It’s time of Action) aho yongeye kwibutsa abana b’abakobwa ko badakwiye guterwa ipfunwe n’igihe cyabo cy’ubuzima , kuko umukobwa n’umugore muzima arangwa n’igihe runaka cye kigera akabona imihango.

Anashishikariza abarezi muri rusange gukomeza kwigisha no gusobanurira abana b’abakobwa ikijyanye n’imihango by’umwihariko ndetse n’ubuzima bw’imyororokere muri rusange, kugira ngo batazahura n’ababashuka.

Ubushakashatsi bwakozwe na UNESCO mu mwaka wa 2016, bwagaragaje ko mu bakobwa 10 bajya mu mihango,1 asiba ishuri. Ubwo ni ukuvuga ko aba afite iminsi 52 yo kujya mu mihango mu mwaka. Bikanangana n’iminsi 52 yose yasibye ishuri.

Ibi kandi bigira ingaruka cyane ku bana b’abakobwa bo mu byaro aho aribo bahura n’inzitizi cyane zo kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bagiye mu mihango.  Uyu mwaka wizihizwa ku Isi ku Itariki 28 Gicurasi buri mwaka. Ni kunshuro ya 5 wizihijwe mu Rwanda kuko watangiye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2015.

 

Mukazayire Youyou

 

1 COMMENT

Leave a Reply to Emelyne Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here