Home AMAKURU ACUKUMBUYE Basaba inzego bireba gukurikirana abanyereza umutungo w’amakoperative.

Basaba inzego bireba gukurikirana abanyereza umutungo w’amakoperative.

Abayobozi b’amakoperative basabwe kwirinda ibyaha byo kunyereza umutungo wayo, banasaba inzego bireba gushyira imbaraga mu gukurikirana abanyereza amafaranga ya koperative, bikaba byatangajwe ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’Amakoperative.

Ubwo u Rwanda rwizihizaga uyu munsi izakoze neza kurusha izindi zahawe ibihembo, ariko ntibikuyeho ko hari imiyoborere mibi ikunzwe kuvugwa mu ma Koperative amwe n’amwe, ndetse ngo hari n’imbogamizi zikigaragara zo kubura inguzanyo zihendutse za bank zatuma akora ishoramari.

Mu makoperative yagiye agaragaza imicungire badasobanukiwe y’umutungo w’amafaranga yabo, abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto bagarustweho kenshi.

Hakuzimana Joseph uyobora Koperative y’ubudozi Cotar agaragaza ko hakiri imbogamizi mu kubona igishoro.

Ati”, Muri rusange dukora imyenda y’ubwoko bwose iy’abato n’abakuru, kandi no mu rugamba rwo kwiteza imbere  muri gahunda y’ibikorerwa imbere mu Gihugu ntabwo twari twasigaye inyuma ariko igishoro umuntu aba afite ari nayo  ku mbogamizi nyamukuru y’ibikorwa mu Rwanda hose, kugira ngo kizakemukire muri iyo banki, banateganije y’uko nimara kujyaho buri muntu atazaba agifite ikibazo cyo kuvuga ngo igishoro kiraturuka he?”.

Twagirayezu Thadeo Umuyobozi wa Koperative Adarwa  imaze imyaka 27 yo mu Gakiriro ka Gisozi avuga ko bahawe banki y’amakoperative, inyungu z’umurengera bishyura amabanki zagabanuka.

Yagize ati” Dukunda gufata inguzanyo, ariko icyifuzo  numva wenda nageza no ku bandi, usanga inyungu za banki ziri hejuru cyane, ugasanga kwishyura inguzanyo biragorana, nkavuga ngo nta kuntu hashobora kujyaho nka banki wenda ihuriweho n’amakoperative yose muri rusange mu gihugu iyo nyungu za banki zikagabanuka?

Mugwaneza Pacifique Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo  cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) avuga ko ubu hari ingamba zigenda zifatwa mu kunoza imicungire y’amakoperative.

Yagize ati” Ubungubu ku Karere turimo turiga ukuntu dushyiraho ihuriro rya Koperative izajya ikora mu buryo budahinduka harebwa ngo Koperative ni zingahe mu Karere? Zirakora zite? Ziri mubyiciro bingana bite? Izirimo zijya mu mutuku ni zihe? Yemwe izi nzego ziri ku Karere duhaguruke kugirango abagana mu irangi ribi ry’umutuku dushyiremo imbaraga bagaruke mu cyatsi kibisi”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yavuze ko umunsi mpuzamahanga w’Amakoperative usanze muri rusange mu Rwanda amakoperative acunzwe neza, kandi afasha abanyamuryango batari bake gutera imbere, asaba abayobozi b’amakoperative kwirinda ibyaha byo kunyereza umutungo wayo anasaba abari muri ayo makoperative gukurikiranira hafi ubuzima bwayo bwa buri munsi n’inzego bireba gushyira imbaraga mugukurikirana abanyereza umutungo w’Amakoperative

Yagize ati”, Abanyamuryango bagiriwe ikizere na bagenzi babo cyo kujya mu nzego z’ubuyobozi bw’amakoperative turabasaba guhora bazirikana ihame ry’imiyoborere  n’imicungire myiza  bya Koperative kuba uri umuyobozi wayo ntibikuraho kureshya n’abandi banyamuryango , inzego zose z’ubuyobozi bwa Leta mu gihugu  zitakwihanganira na gato abagaragarwaho n’ingeso nk’izi  zo kunyereza no gusesagura umutungo wa Rubanda”.

Amakoperative atandukanye yari yitabiriye uyu munsi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amakoperative arenga ibihumbi 11 agizwe n’abanyamuryango  barenga Miliyoni 5, Guverinoma y’u Rwanda iteganya gushyiraho bank yihariye y’amakoperative izaba yitwa Koperative banki.

M.Nyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here