Home AMAKURU ACUKUMBUYE Bugesera: Icyumba cy’umukobwa ni inkingi ya mwamba mu kurwanya inda ziterwa abangavu.

Bugesera: Icyumba cy’umukobwa ni inkingi ya mwamba mu kurwanya inda ziterwa abangavu.

Icyumba cy’umukobwa mu bigo by’amashuri abanza ni imwe mu ngamba zifashishwa mu kugira inama abana b’abakobwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere abandi bakacyifashisha mu gihe bagiye mu mihango.

Muri ibi byumba hashyirwamo ibikoresho birimo cotex, isume n’amazi umwana ugiye mu mihango ari ku ishuri ashobora kwifashisha ntate ishuri, agakomeza amasomo.

Byagiye bivugwa kenshi ko abana b’abakobwa iyo bageze mu kigero cy’ubwangavu bahura n’ibishuko bitandukanye kubera ubumenyi budahagije baba bafite ku buzima bw’imyororokere, ku buryo hari n’ababyuririraho bakabashora mu busambanyi bikabagiraho ingaruka mbi nko gutwara inda zitifuzwa.

Kuri ubu abana b’abakobwa bavuga ko ubumenyi n’amakuru k’ubuzima bw’imyororokere batabasha guhabwa n’ababyeyi babo, babuhererwa mu icyo cyumba babifashijwemo n’umukobwa uba ushinzwe iki cyumba, kuko bamwisanzuraho bakamubaza byinshi bijyanye n’imyaka y’ubwangavu, bityo bakabasha kuyisohokamo bataguye mu bishuko.

Muri iki cyumba haba harimo ibikoresho
by’isuku bibafasha mu bihe bitandukanye.

Abakobwa biga muri GS Nyamata Catholique bavuga ko icyumba cy’umukobwa bigiyemo byinshi ku buzima bw’imyororokere, batabashije kuganirizwa n’ababyeyi nko kumenya uko witwara igihe watangiye kujya mu mihango, n’uburyo bakwirinda ibishuko byabaganisha mu busambanyi, ndetse no kumenya iminsi y’uburumbuke.

Uwo twahaye izina rya Wihogora Aline yagize ati” Icyumba cy’umukobwa nigiyemo byinshi ntajya mbwirwa na Maman bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ko iyo nagiye mu mihango mba nakuze ngomba kwirinda uwambwira ngo dukore imibonano ko nshobora guhita ntwita nkaba nava no mu ishuri”

Naho Uwase Angelique ati” Sinarinzi ngo umukobwa atwita byagenze bite, kandi ni ikibazo abangavu duhura nacyo cyane gituma duta n’amashuri. Ariko icyumba cy’umukobwa cyamfashije kubara iminsi yanjye nkamenya ngo aya matariki nasama, aya sinasama”.

Uwimana Olive nawe yagize ati” Icyumba cy’umukobwa batugira inama y’uburyo twakwitwara igihe twatangiye kujya mu mihango, bakatwereka uko twambara Cotex nk’uyigiyemo bwa mbere ari ku ishuri, ndetse bakanatubwira ko iyo umuntu arangaye yaratangiye kujya mu mihango bashobora kumutera inda, ndetse no kuvuga Oya igihe abagabo bashatse kudushukisha ibintu ngo badusambanye”.

Umuyobozi w’ikigo cya GS Nyamata Catholique Marie Goreth avuga ko Icyumba cy’umukobwa gifasha umwana kumenya byinshi ku buzima bwe bw’imyororokere, nuko yakwitwara mu gihe ari mu minsi yo kuba yasama.

Yagize ati” Hano mu cyumba cy’umukobwa ikintu cya mbere tubigisha ni ubuzima bw’imyororokere, kuko abenshi usanga bajya mu mihango bakiri bato nta makuru babifiteho, kuko hari bamwe mu babyeyi bagira isoni zo kubiganiriza abana babo, ari nako tubasobanurira imihindagurikire y’imibiri yabo, tubabwira ko iyo watangiye kujya mu mihango, bishoboka ko wasama, tukabatoza kwirinda no kwifata wakumva wananiwe aho niho bayoboka za nzira z’udukingirizo bakaba arizo bakoresha”.

Nyirakanani Francine ni umubyeyi twaganiriye ufite abana b’abanyeshuri bageze mu gihe cy’ubwangavu nawe atubwira ko icyumba cy’umukobwa ari igenzi cyane kubana b’abakobwa, cyaje gikenewe mu mashuri.

Yagize ati” Hari byinshi k’ubuzima bw’imyororokere tugira isoni zo kubwira abana bacu, ugasanga bamwe banatewe Inda z’imburagihe kubera ubumenyi buke, ariko kiriya cyumba kidufashiriza abana.”
Aho yanashimiye Leta kuba yaratakereje iki cyumba.

Ibikoresho bikoreshwa umuntu ari mu mihango ni ingenzi cyane muri ibi byumba.

Ndungutse Bikorimana Umukozi wa AFH Rwanda ushinzwe gahunda z’urubyiruko avuga ko iki cyumba gifasha abana b’abakobwa guhabwa amakuru badahabwa n’ababyeyi mu ngo

Yagize ati” bigisha umukobwa ko agomba kunoza imigirire n’imyitwarire ye ya burimunsi, cyane cyane ko imyaka baba bagezemo y’ubwangavu, bakeneye gusobanurirwa kumenya kubara ukwezi kwabo ko bageze mu gihe cy’imihango, ibyo byose umukobwa ushinzwe icyo cyumba arabisabanurira”.

Haracyagaragaramo ibibazo….

Bimwe mu bibazo biboneka mu byumba by’umukobwa ku mashuri ni ubushobozi budahagije nk’amazi mu cyumba, n’ibikoresho bishira imbere y’igihe.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko hari bimwe mu bihugu abana b’abakobwa bata ishuri, abandi bagasiba kubera kubura ibikoresho igihe bagiye mu mihango. Imibare igaragaza ko 20% by’abakobwa batuye mu cyaro basiba ishuri nibura iminsi 50 ku mwaka, kubera ikibazo cy’imihango.

M.Nyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here