GUTORA PAPA BIGIYE GUTANGIRA, DORE UKO BIKORWA
Kuri uyu wa gatatu nimugoroba, munsi y’igisenge cya Shapeli Sistine ya Michelangelo, abakardinali 133 baratangira gutora papa wa 267 wa Kiliziya Gatolika. Uyu munsi uratangirana na misa ya saa 10:00 (ku isaha ya Vatican ari nayo ya Kigali) ibera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero. Iyo misa, ica kuri televiziyo, iraba iyobowe na Giovanni Battista Re,