Rutahizamu w’umunya Portugal Christiano Ronaldo, kuri ubu ikinira ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia soudite, yongeye kwishongora kuri mucyeba we wibihe byose Lionel Messi.
Nyuma yuko Lionel Messi avuye mu ikipe ya Paris saint Germain akerekeza muri shampiona ya Amerika izwi nka Major League Soccer, byatumwe hongera kwibazwa niba ubushobozi bwe ndetse na mukeba we wibihe byose Cristiano Ronaldo bwararangiye.
Ronaldo izwiho ko atajya aripfana yakoze mujisho Lionel Messi avuga ko abizi neza ko shampiyona ya Arabia soudite, soudi pro League iruta kure iya Major League Soccer yerekejwemo na Lionel Messi. Yongeyeho ko kandi soudi pro league iruta shampiona ya Turkey na shampiona y’Abahorande.
Mu kiganiro yatangaje ko atazagaruka gukina ku mugabane w’iburayi yagize ati “nzi neza 100% ko ntazasubira gukina ku mugabane w’iburayi. Nafunguye inzira ya Soudi league none abakinnyi beza benshi bari kuza hano.”
“Ntago nzasubira gukina ku mugabane w’iburayi kuko imiryango yaho irafunze, mfite imyaka 38 kandi umupira w’iburayi warapfuye hasigaye premier league iri hejuru y’izindi”
Yongeye kwishongora kandi agira ati ” ubwo nazaga hano byari iby’ingenzi cyane kuzana abakinnyi bo kurwego rwo hejuru, ubwo najyaga muri Juventus shampiona y’Abatariyani yari yarapfuye, yarongeye irazuka, ahongiye hose babona inyungu”
Uyu mugabo w’imyaka 38 kuri ubu avuga ko bamusetse ubwo yajyaga gukina muri Soudi league, none akaba yarafunguye inzira ku bandi bakinnyi beza.
Saudi league pro ntago yari izwi ku rwego rwo hejuru gusa nyuma yaho Cristiano ayerekejemo yaramenyekanye ndetse byakinguye imiryango iranarebwa cyane.
Abakinnyi bakomeye nka Karim benzema, Eduard Mendy, Kalidou Koulibaly n’abandi benshi berekeje muri shampiona ya soudi pro league.
Ni mugihe mucyebawe Lionel Messi nawe yerekeje muri shampiona yagiye ikinwamo n’ibihangange nka David Beckham uyobora ikipe Messi yerekejwemo, abakinnyi nka Wayne Rooney na Zlatan Ibrahimovic.
Nsengiyumva Jean Marie Vianney