Rutahizamu w’umufaransa Kylian Mpappe yanze kongera amasezerano mu ikipe ye asanzwe akinira ya Paris saint Germain.
Uyu rutahizamu witwaye neza kuva yamenyekana gusa hagakemangwa amakipe yagiye akinira ko atamugeza ku gasongero, kuri ubu inzozi ze zari ukwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ngo ibe yamufasha kuba ku ruhembe.
Amakuru atangazwa na bimwe mu b’ibitangazamakuru byo ku mugabane w’iburayi, yemeza ko Klyian Mbappe yamaze kumvikana na Real Madrid ko azayerekezamo ku buntu, mugihe azaba arangije amasezerano mu ikipe ya Paris saint Germain mu mpeshyi ya 2024. Bivuze ko agomba guhabwa na Real Madrid amafaranga yose yakabaye imugura.
Ibi rero ikipe ya Paris saint Germain nayo ntibikozwa kuko yamaze kumushira ku isoko mbere y’uko amasezerano y’umwaka yari asigaje muri iyi kipe arangira.
Kuri ubu ikipe ya Al Hilal yo Muri Saud arabia yamaze gutanga ubusabe (bid) bukubiyemo amasezerano yibyo izatanga kuri uyu rutahizamu. Iyi kipe yemera akayabo ka miliyari 200 zo kugura uyu mukinnyi, gusa amakuru yemeza ko iyi kipe ya Al Hilal itaravugana n’uyu mukinnyi.
Ushinzwe gukurukirana inyungu za Klyian Mbappe, yemeza ko uyu rutahizamu atazava muri iyi kipe dore ko hari akayabo ka miliyari zirenga 70 z’amafaranga y’u Rwanda agomba guhabwa igihe azaba ashoje amasezerano muri Paris saint Germain.
Hari kwibazwa ikizakurikiraho nyuma y’uko ikipe ya Paris saint Germain isize Klyian Mbappe usanzwe ugenderwaho, ikerekeza muri Asia mumyiteguro y’umwaka w’imikino utaha wa 2023 -2024.
Ikipe ya Real Madrid ivugwa ko uyu mukinnyi agomba kuyerekezamo bivugwa ko amafranga yose yagombaga gutanga muri iyi mpeshyi yarangiye bitwo kubona miliyari zirenga 200 mu manyarwanda zo kugura uyu mukinnyi zitaboneka kabone n’ubwo uyu mukinnyi yagaragaje ko ariho yifuza.
Inzira zabyaye amahari hagati ya Mbappe ushaka kwerekeza muri real Madrid mugihe ikipe ya Paris saint Germain yo ivuga ko uzazana amafranga ayinyuze izagura uyu mukinnyi.
Nsengiyumva Jean Marie Vianney