Home AMAKURU ACUKUMBUYE Imico iragwira uyuwo wogutaburura abapfuye bakabaramya ni agahoma munwa: Amafoto.

Imico iragwira uyuwo wogutaburura abapfuye bakabaramya ni agahoma munwa: Amafoto.

Mu bintu bigize igihugu umuco ufata umwanya munini aho buri gihugu ubona gikomeye ku muco wacyo. Buri gihugu kandi usanga gifite imihango runaka ijyanye n’umuco wabo, ugasanga yubahirizwa mu gihe cyashyizweho. Ariko akenshi usanga iyi mihango iba ngaruka mwaka.
Umuhango runaka rero ujyanye n’umuco bamwe bashobora kubona ari ibintu bisanzwe cyangwa bikwiriye gukorwa,naho abandi bakabifata nk’ibintu bidasanzwe ndetse ko bitari binakwiriye gukorwa.
Mu gihugu cya Indonesia,hari umuco utangarirwa n’abantu batari bake aho mu myaka itatu bahindurira imyambaro abantu babo bapfuye,noneho bakabambika indi myambaro mishya.

Bamuhindurira imyenda kandi babikora ubona bafite ubwuzu bwinshi.
Bamuhindurira imyenda kandi babikora ubona bafite ubwuzu bwinshi.

Mugace kitwa  ‘Ma,nene’  mu muryango waba Toraja mu majyepfo ya  Sulawesi. Bahagurutsa ababo bapfuye bakabakura mumva zabo hanyuma bakabambika imyambaro mishya bakabatunganyiriza imisatsi n’ahandi hose hanyuma bakabatwara mu mudugudu wabo bakajya gusura abantu bahasize.Kandi iyo ari umugabo n’umugore bapfuye babatwarira rimwe nkaho basezeranye.
Barabataburura bakabahindurira imyenda barangiza bagahuza umugabo n'umugore we
Barabataburura bakabahindurira imyenda barangiza bagahuza umugabo n’umugore we

Abaturage bose baza gusanganira iyo mirambo y’ababo kandi babakirana ubwuzu bwinshi bumva ko babafitiye urukundo kandi bakizera ko nabo hari inama runaka babazaniye nk’abantu bafite ibyo babatanze kubona.
Aba baturage baba bategeranyije amatsiko uwo munsi uba rimwe mu myaka itatu kuko bawufata nk’umunsi w’amahirwe wo kwongera guhura n’ababo bapfuye bakabaramya nkababatanze kubonana n’Imana ubundi bakanabahindurira imyenda bakabambika indi mishya. Hanyuma iyo imihango yabo bayishoje barongera bakabashyingura.
Nyuma yuko bashoje ibirori byabo barongera bakabasubiza mu masanduku yabo bakongera bagashyingurwa.
Nyuma yuko bashoje ibirori byabo barongera bakabasubiza mu masanduku yabo bakongera bagashyingurwa.

 
Mukazayire Immaculee
 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here