Home Uncategorized Imurikwa ry’igitabo “Mpa umutima mugari uramya” cyandistwe n’umuramyi Nelson Mucyo gisize...

Imurikwa ry’igitabo “Mpa umutima mugari uramya” cyandistwe n’umuramyi Nelson Mucyo gisize amateka akomeye mu Rwanda.

Ejo kucyumweru Tariki ya 11/09/2016 nibwo ku Rusengero rwa Patmos of Faith guhera 15h habereye ibirori bikomeye byo gushyira ku mugaragaro igitabo cyandistwe n’umuramyi Nelson Mucyo maze amatsinda atandukanye ndetse n’abaririmbyi baririmba ku giti cyabo baje kwizihiza ibi birori.
Ibi birori byari byaje kwizihizwa n’abantu benshi batandukanye: Abayobozi b’ibinyamakuru bitandukanye, amakorari,amatsinda ,abahanzi ku giti cyabo,abanyamakuru batandukanye, abapasteri batandukanye, aba producers,…
Muri ibi birori umuyobozi wa Radio Umucyo niwe wari wabiyoboye aho yatangiye ahagurutsa abantu maze ababaza ibintu baba bazi kuri Nelso Mucyo. Abantu bakomeje kugaragaza ko Nelson ari umukozi w’Imana ndetse arangwa n’indangagaciro z’umuramyi harimo: Kwicisha bugufi,kugira ubwenge, urukundo ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.
Nyuma yo kwumva indirimbo z’amakorari atandukanye: Light choir, Patmos drama team , New singers, maze abantu bagafatanya nabo bakaramya Imana hahise hakurikiraho umushyitsi mukuru ariwe Nelson Mucyo maze aboneraho kuvuga muri make ibigize igitaba” Mpa umutima mugari uramya”.
Iki gikorwa  cyari giteguranye ubuhanga bwinshi.
Iki gikorwa wabonaga giteguye neza ku buryo kitari kirambiranye ndetse wabonaga umuntu wese ateze amatwi ndetse anategerezanye amatsiko igikorwa gikurikiraho. Nelson akigera imbere yahamagaye umuhanzi Nick maze aramwifashisha akaririmba Nelson nawe acishamo agasobanura ibigize igitabo:
Yatangiye asobanura impamvu igitabo yacyise Mpa umutima mugari uramya: Mu magambo ye ati:” Nahisemo gusaba Imana umutima mugari uramya ,kuko kuramya bibera imbere mu mutima, ikindi kandi Imana ireba umutima.”
Yakomeje avuga ati” Imana impe umutima mugari wo kuyiramya kugirango ibindi by’isi nibimpindukira igihombo nzasigarane umutima mugari uyiramya”
Nelso yakomeje avuga ibice bimwe na bimwe bigize igitabo: Ibihe bidasanzwe byo kuramya Imana,Indangagaciro z’umuramyi, Kuramya Imana bikorwa gute? Ryari? Hehe?,…
Iki gitaramo cyo gushyira iki gitabo ku mugaragaro cyitabiriwe n’abantu benshi bafite aho bahuriye n’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda maze abenshi bagenda bavuga uko Nelson yababereye umujyanama,umufasha,intangarugero,umwigisha,… kugira ngo bagere aho bageze.
Arsen Manzi yari mubaririmbye maze avugako aho ageze ahakesha Imana ikoresheje Nelson kuko yavuze ko ariwe wamwigishije kuririmba ndetse no gucuranga kandi amushimira ko abizirikana kandi amusabira umugisha ku Mana.
Abitabiriye bose iki gitaramo batashye bishimye ndetse ibitabo byaraguzwe ku rwego rushimishije kuko bitewe n;uko bari babwiwe ibyandistwemo bari bafite amatsiko n’inyota yo kugisoma.
Hari ibyifuzo byatanzwe ku bitabiriye iki gikorwa:
Nyuma yo kubona no kwumva ko iki gitabo cyaje gikenewe cyane abitabiriye iki gikorwa basabye Nelson ko yazakoresha ibishoboka iki gitabo kigashyirwa muzindi ndimi zirenze ku Kinyarwanda nk’igifaransa n’icyongereza kugira ngo kizagirire abantu benshi akamaro.
Hanifijwe kandi ko yasohora ibitabo byinshi kuburyo abantu bose babyifuza bazabonaho uko babigura.
Nelson yabijeje ko hamwe n’Imana ndetse n’ubufatanye bwabo bazabigeraho ndetse anabizeza ko azakora n’ibindi bice by’iki gitabo kuko iki yacyise igice cya mbere.
Igikorwa cyashojwe no gushyikiriza Nelson impamya bushobozi( certificate of achievement )
Nyuma iki gikorwa cyashojwe no gushyikiriza Nelson certificate isinyweho n’abantu benshi batandukanye nk’ikimenyetso cyo kumugaragariza ko baha agaciro umurimo utoroshye yakoze. Akaba yayishyikirijwe na Madame Pasteur wa Patmos of faith.
OLYMPUS DIGITAL CAMERA

Nelson ayikirizwa cerificat
Nelson ayikirizwa cerificat

 
Mukazayire Immaculee

38 COMMENTS

  1. “Good web site! I truly love how it is easy on my eyes and the data are well written. I’m wondering how I could be notified whenever a new post has been made. I have subscribed to your RSS which must do the trick! Have a great day!”

  2. “I just couldn’t depart your web site prior to suggesting that I really enjoyed the standard info a person provide for your visitors? Is going to be back often in order to check up on new posts”

  3. “I like the valuable info you provide in your articles. I’ll bookmark your blog and check again here regularly. I’m quite sure I will learn many new stuff right here! Good luck for the next!”

  4. “Pretty nice post. I simply stumbled upon your weblog and wanted to say that I’ve really loved browsing your weblog posts. In any case I’ll be subscribing on your feed and I’m hoping you write once more very soon!”

  5. “Many thanks for this article. I would also like to mention that it can be hard if you are in school and just starting out to establish a long credit standing. There are many college students who are simply just trying to make it and have a lengthy or favourable credit history can occasionally be a difficult thing to have.”

  6. “Thanks for your publication. One other thing is individual American states have their particular laws in which affect home owners, which makes it very, very hard for the our elected representatives to come up with a fresh set of rules concerning property foreclosure on homeowners. The problem is that every state possesses own laws which may work in an adverse manner in relation to foreclosure insurance policies.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here