Home AMAKURU ACUKUMBUYE IMPUNGIRAMIRARA, INKANGABAGISHA, INSIDAGIRABIGEGA: SOBANUKIRWA IZINDI MVURA ZIGWA MU MPESHYI (icyi)

IMPUNGIRAMIRARA, INKANGABAGISHA, INSIDAGIRABIGEGA: SOBANUKIRWA IZINDI MVURA ZIGWA MU MPESHYI (icyi)

Abantu benshi bakunze kwibaza amazina y’imvura nk’impungiramirara,insindagirabigega, inkangabagisha ndetse n’inkazabigunda yaba yaravuye, ugasanga ndetse hari abatabisobanukiwe.

Reka tubanyuriremo ku nkomoko y’amazina y’izo mvura,ariko tunarebere hamwe ibihe byo mu Rwanda akenshi byagenderagaho nk’ iteganyagihe mu Rwanda rwo hambere, byitwaga ibihe by’ihinga kandi n’ubu biracyagenderwaho n’ubwo haje ibyuma bipima ibigendanye n’iteganyagihe.

Mu Rwanda kuva cyera na kare habaho ibihe bine by’ihinga:

Urugaryi: Ni igihe gito cy’izuba gihera mu kwezi kw’Ukuboza hagati, kikageza nko muri Werurwe hagati cyangwa se mu mpera. Icyo gihe kirangwa n’izuba ritari ryinshi,kikarangwa n’isarura ry’imyaka yahinzwe mu muhindo. Mbese twacyita agacyo k’isarura ry’imyaka.

Itumba: Ni igihe kinini cy’imvura aho igwa ikimara ipfa, ndetse akenshi inatwara ibintu byinshi birimo inzu n’imyaka, inkangu zikaba hirya no hino. Gihera mu mpera za Werurwe cg se hagati (bitewe n’igihe urugaryi rushiriye) kikageza muri Kamena hagati.

Nubwo aba ari igihe cy’imvura ariko,hari imyaka ihingwa icyo gihe iba ikeneye iyo mvura nyinshi kugirango ikure. Muri yo twavuga nk’urutoki (insina), amasaka ndetse n’ibigori n’ibindi bikenera imvura nyinshi. Icyo gihe ku batunzi n’ubwo babaga bafite ubwatsi buhagije, ariko urushyana rwabaga ari rwose mu rugo, gukukira inka bikagorana. Ubu byaroroshye kuko twororera mu biraro.

Icyi (impeshyi): Icyi ni igihe kinini cy’izuba, aho riva naryo rikimara agahinda. Gitangira muri Kamena hagati, rikageza mu ri Nzeri hagati.

Icyo gihe imyaka yahinzwe mu itumba iba yeze,maze abahinzi bakabona umwanya ndetse n’umucyo wo kuyisarura,cyane cyane amasaka n’ibigori.Igihe icyi cyegera gushyira umuhindo (kiriho kirangira nko mu mucagato Kanama), abahinzi batangira kurimira imyaka bazatera mu muhindo ubwo uzaba uhinduye. Iryo rima niryo bita kwanikira.

Icyi cyikagora cyane abatunzi (aborozi), kuko ubwatsi buba bwarumye, amariba bashoragaho nayo agakama, mbese ibintu bikadogera. Aha niho abashumba bagishishaga(bajyanaga inka zabo ahari ubwatsi n’amariba atarakamye),bakabayo kugeza umuhindo uhinduye ubwatsi bwongeye kumera. Icyi gihe nicyo abatunzi batwikaga amasambu n’amashyamba kuko byabaga byarumye, bagirango bashake uruhira(ubwatsi bwameraga ahatwitswe), kuko bwabaga bugitoshye bukanaryohera inka cyane, ku mbyeyi ho bukarusha kuko ngo bwatangaga umukamo cyane.

Umuhindo: Icyi ni igihe gisa n’igifashe impu zombi, kuko kigira imvura nkeya ndetse n’akazuba gacye.Gitangira muri Nzeri hagati, kikarangira mu kwezi kw’Ukuboza hagati. Aha hahingwamo imyaka yerera igihe gito bizasarurwa mu rugaryi igihe ruzaba rwamenetse.

Imvugo nziza y’ibi bihe yari iyi:

Urugaryi rwamenetse, itumba riratutumba (rirenda kugera) cyangwa se itumba rirarimbanyije (rirakomeje), icyi cyatangaje, umuhindo urahinduye.

Tugarutse rero mazina y’imvura twabonye hejuru, izi mvura zigwa mu cyi (impeshyi), zikaba ari imvura zigera kuri enye arizo:

Impungiramirara: Iyi mvura yitwa itya kuko igwa bari gutema amasaka bakayarekera mu murima akiri ku biti byayo(ibikenyeri) kugirango ase n’ayumamo gacye mbere yo gucibwa.Uko yabaga atondetse atemye akiri mu murima, iryo tondeka niryo imirara. Imvura yanyagiraga iyo mirara rero niyo bita impungiramirara. Hari n’aho bayita Inyagiramirara .

Insindagirabigega: Iyi yitwa itya kuko igwa abantu bari guhunika amasaka, kera bahunikaga mu bigega bya Kinyarwanda iyo mvura yagwa bakavuga ko irimo gutsinagira ibigega niko kuyita insindagirabigega. Abatinze guhura amasaka iyo mvura ikunda kuyanyagirira ku mbuga aho bayaciye bayarunda.

Iyi ni imirara y’amasaka itondetse bamaze kuyatema

Inkangabagisha: Iyi yitwa itya kuko yakangaga abagishishije inka zabo(bazijyanye ahari ubwatsi n’amariba), maze ikabakanga bakagirango umuhindo urahinduye, nabo bagahindura inka zabo, bagategereza ko imvura izakomeza bagaheba. Urumva ko yabaga ibakanze rero.

Inkazabigunda: Iyi yitwa itya kuko igwa mu mpera z’icyi, maze ibyatsi bigatangira kongera kumera kuburyo umuhindo uhindura ukabiramira bikamera bikaba ikigunda. Iyo mvura rero urumva ko iba ikajije cyangwa ihembuye ibyo byatsi, niko kwitwa inkazabigunda.

Izi mvura zashoboraga kugwa nka rimwe, cyangwa zikaba zanagwa kabiri na gatatu zikurikiranya.

Aha reka twongereho imvura ikunda kugwa muri Kanama hagati, abemera cyane cyane Bikiramaliya bise imvura y’umugisha. Iyi mvura ikunda kugwa mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira uwa 15 cyangwa ku wa15 ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramaliya (Assomption).

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here