UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy Imyenda, umutobe w’ibisheke ufungurwa: Udushya twa Entreprise Urwibutso muri #Expo2026
Economy

Imyenda, umutobe w’ibisheke ufungurwa: Udushya twa Entreprise Urwibutso muri #Expo2026

Nk’uko bisanzwe, Entreprise Urwibutso Nyirangarama, igira ikintu gishya izana buri mwaka mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera i Kigali, aho iki kigo cyibanda ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, cyane ko na cyo ubwacyo kibikora, ariko muri iri murikagurisha ry’uyu mwaka, cyazanyemo n’agashya ko kumurika imyenda gikora.

Muri Expo 2026 yafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2026, iyo ugeze aho Entreprise Urwibutso y’umushomari Sina Gerard imurikira ibikorwa byayo, uhasanga byinshi bimenyerewe byiganjemo ibyo kunywa no kurya, ariko ubu hari impinduka.

Felicien Ndagijimana, Umuyobozi wa Collège Fondation Sina Gerard uri mu bamuirika, agaruka ku dushya tw’iki kigo muri uyu mwaka.

Ati “Buri mwaka Entreprise Urwibutso ibazanira udushya iba ibahishiye, ubu rero dufite umutobe w’igisheke ufungurwa, twari dusanzwe dufite uw’igisheke ariko ufunguye, ni agashya rero twabashishikariza kuza kureba. Ikindi ni igitabo cyanditswe na rwiyemezamirimo, Dr Sina Gerard, gikubiyemo ubwenge bwafasha buri wese ubishaka, na we akihangira umurimo”.

Yungamo ati “Tumenyereye ko Entreprise Urwibutso ikora ibiribwa n’ibinyibwa, ariko tujya no mu bindi. Nyuma rero yo kurya no kunywa neza, ukenera kwambara neza, ni yo mpamvu muri bwa budasa bwacu twabakoreye imyenda ya Made in Rwanda, buri muntu yambara akaberwa. Aka na ko ni akandi gashya”.  

Imyenda ikorerwa mu ruganda rwa Entreprise Urwibutso

Entreprise Urwibutso yinjiye mu gukora imyenda, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Made in Rwanda, ndetse no guhanga imirimo myinshi hagamijwe kurwanya ubushomeri, nk’uko Leta y’u Rwanda ikunze kubishishikariza Abanyarwanda.

Ndagijimana akomeza avuga ko Entreprise Urwibutso ifite ishuri ryigisha imyuga itandukanye, ari na ho hari abana bize gukora iyi myenda ndetse hakaba hari n’uruganda rwayo, ari na ho abo bana bakorera imyitozo ngiro.

Ikindi ngo iyi Entreprise yafunguye n’ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, aho iri shuri rifite nn’ikibuga cy’ahakorerwa ibizamini.

Ibindi bimenyerewe muri Entreprise Urwibutso ni imitobe y’imbuto zitandukanye zera aho ikorera, ibisuguti, amandazi, imigati, urusenda, ifu y’ubugari, divayi n’ibindi, aho bizwi mu mazina nk’Agashya, Akandi, Akanoze, Akabanga, Akaryoshye, Akarusho, Akarabo, Akacu…

Ibi byose ubikeneye arabisanga muri Expo 2026 kuri Stand ya Entreprise Urwibutso, ndetse n’aho bicururizwa hirya no hino mu gihugu.

Umutobe w’ibisheke udafunguye

Kuri iyi Stand kandi, hari restaurant ifasha abantu baje muri Expo kwica inzara n’inyota, ndetse bakanasusurutswa n’itorero ribyina Kinyarwanda, abakaraza, aba Acrobates n’ibindi bifasha abantu kwidagadura no kuryoherwa na Expo 2026.

Entreprise Urwibutso ubusanzwe ikorera mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, ku muhanda Kigali-Musanze, ahazwi nko kuri Nyirangarama.

Felicien Ndagijimana
Dr Sina Gerard

Jean Claude Munyantore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version