UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa azongerera ubushobozi
Amakuru

Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa azongerera ubushobozi

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare barwanira ku butaka, yabereye mu Kigo cy’amahugurwa ya gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.

Ni amahugurwa yo kongerera ubushobozi ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora, gukurikirana imyitwarire y’abasirikare no kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba, akaba yari amaze amezi ane.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye abarangije aya mahugurwa anabagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, burimo gushimira abasoje amahugurwa ndtse n’akazi gakomeye RDF ikora ihugura abasirikare, ari na byo bituma bakomeza gukora kinyamwuga.

Gen MK Mubarakh yakomeje avuga ko amahugurwa y’urwego rwisumbuye ku Ngabo zirwanira ku butaka, afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo, no guhangana mu buryo bunoze n’ibibazo bishya by’umutekano bishobora kuvuka.

Aya mahugurwa yahawe Ingabo zirwanira ku butaka ni ay’icyiciro cya munani (8).

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version