Home AMAKURU ACUKUMBUYE Inkundura y’ibyamamare bya Ruhago muri Aziya ihatse iki?

Inkundura y’ibyamamare bya Ruhago muri Aziya ihatse iki?

Umunsi ku munsi ibyamamare muri ruhago biri kwerekeza muri Arabia soudite, aho abantu batandukanye bibaza impamvu ndetse n’ikibiri inyuma.

Ku muzo wa mbere byatangiye rutahizamu ku rusha abandi ku isi, umunyaPortugal Cristiano Ronaldo yerekeza muri shampiona ya soudi pro yo muri Arabia soudite.

Kuri ubu Lionel Messi uyoboye ba rutahizamu mu makipe (club) yose yo ku mugabane w’i Burayi mu gutaha izamu, nawe ari mu nzira yo kwerekeza muri Arabia soudite, mu gihe bikomeje kwanga ko yerekeza muri shampiona ya espanye muri Fc Barcelona.

Abagabo babitse balloon d’Or 13 bashobora kongera guhurira muri shampiona imwe nyuma yo kuva muri shampiona imwe muri Espanye.

Ni mugihe Kandi Karim benzema yamaze gusinyira ikipe ya AFC Champions League group stage Al-Ittihad.
Abandi bakinyi nka Ngoro kante, Pierre-Emerick Aubameyang na Eden Hazard nabo bari mu nzira iberekeza muri shampiona ya soudi pro yo muri Arabia soudite.

Amakuru avuga ko nyuma y’icyasha cyo kuba iki gihugu cyaragize uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Jamal Kashoggi, iki gihugu kiri kwifashisha ruhago mu kwongera gusukura isura yayo mu ruhando mpuzamahanga.

Bakoze ibigwi muri Espanye bategerejwe muri Arabia soudite.

Nyuma yuko ibihugu nka Qatar yakiriye igikombe cy’isi, igihugu cya Arabia Saudite nacyo kikaba gishaka kuzakira igikombe cy’isi.

Kuri ubu ruhago yamaze kwivanga na politike, mu gihe iki gihugu cya Arabia soudite iri gukoresha ruhago mu gushyira izina ryayo mu bihugu bikomeye ku Isi.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho 

NSENGIYUMVA JEAN MARIE VIANNEY

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here