Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kigali: Abagore bo mu bihugu 11 baje guhatana mu irushanwa rya Billie...

Kigali: Abagore bo mu bihugu 11 baje guhatana mu irushanwa rya Billie Jean King Cup

Kuva none kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu amakipe y’igihugu y’abagore ya Tennis mu bihugu 11 bya Africa arahatanira i Kigali muri iri rushanwa rizwi nk’igikombe cy’isi ryitiriwe umugore witwa Billie Jean King.

Amakipe ya Angola, Cameroon, Congo, DR Congo, Ethiopa, Lesotho, Madagascar, Mozambique, Rwanda, Senegal na Tanzania niyo agiye guhatana.

Ikipe imwe muri izi zigize itsinda rya 4 ryo mu karere ka Africa niyo izakomeza, imikino ya nyuma ku rwego rw’isi izahuza amakipe 12 yo mu bice bitandukanye by’isi i Seville muri Espagne mu Ugushyingo(11) 2023.

Irushanwa Billie Jean King Cup ry’uyu mwaka rizaba rikinwa ku nshuro ya 60, ryitiriwe icyamamare muri Tennis umunyamerikakazi Billie Jean King.

Billie Jean King w’imyaka 79 ubu, yahoze ari nimero ya mbere ku isi, kandi yatwaye amarushanwa 39 akomeye, arimo 12 yatwaye wenyine na 16 aho bakina ari babiri babiri. Ni umwe mu baranze amateka ya Tennis.

Iri niryo rushanwa rinini kurusha ayandi rihuza abagore mu mikino ku isi ryitabirwa n’amakipe y’ibihugu agera ku 100 agenda akuranamo mu byiciro n’uturere dutandukanye, nk’uko International Tennis Federation (ITF) ibivuga.

Uyu munsi ikipe y’u Rwanda iratangira ikina na Mozambique, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda.

Abagize ikipe y’u Rwanda ni;
Chantal Mutuyimana
Gisele Umumararungu
Olive Tuyisenge
Sonia Tuyishime
Grace Gisubizo Ndahunga

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

Src: BBC

Titi Leopold 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here