Home IMYIDAGADURO Imikino Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 11 bazatorankwamo...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 11 bazatorankwamo umukinnyi w’umwaka

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 11 bazatorankwamo umukinnyi w’umwaka muri Afurika, ndetse n’abakinnyi 10 bazavamo umukinnyi w’umwaka mu bakina imbere kuri uyu mugabane.

Abakinnyi baratorwa n’abagize akanama ka tekinike ndetse n’inzobere za CAF, abasesenguzi ku ma televiziyo ndetse n’ibitangazamakuru byigenga, bakurwa mu rutonde rw’abakinnyi 30 bari bashyizweho mbere muri ibi byiciro byombi.

Ku nshuro ya mbere kandi, abakapiteni b’amakipe y’ibihugu y’abagabo bazagira uruhare muri aya matora yo guhitamo uzatsinda muri ibi byiciro byombi.

Umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda Denis Onyango wari watowe nk’umukinnyi w’umwaka mu bakina imbere muri Afurika mu mwaka ushize, ni we wenyine waje kugaragara kuri izi ntonde zombi, akaba umukinnyi rukumbi ukina imbere muri Afurika uri mu bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka muri rusange.

Igikorwa cyo gutanga ibihembo kuraba bakinnyi kizaba tariki 4 mutarama umwaka utaha wa 2018 Accra mugihugu cya Ghana. Umunya Algeria Riyad Mherez wari wegukanye ikigihembo umwaka ushize ntago yagaragaye no mubakinnyi 30 barikuzataronkwamo icumi banyuma.

Urutonde rwa bakinnyi bazatorwamo umukinnyi wumwaka 1. Bertrand Traoré (Burkina Faso et Olympique Lyonnais) 2. Denis Onyango (Ouganda et Mamelodi Sundowns) 3. Karim El Ahmadi (Maroc et Feyenoord) 4. Keita Balde (Sénégal et Monaco) 5. Mohamed Salah (Egypte et Liverpool) 6. Naby Keita (Guinée et RB Leipzig) 7. Pierre-Emerick Aubameyang (Gabon et Borussia Dortmund) 8. Sadio Mané (Sénégal et Liverpool) 9. Victor Moses (Nigeria et Chelsea) 10. Vincent Aboubakar (Cameroun et FC Porto) 11. Yacine Brahimi (Algérie et FC Porto Abakinnyi 10 bazakurwamo umukinnyi w’umwaka mu bakina imbere muri Afurika 1. Achraf Bencharki (Marocco et Wydad Athletic Club) 2. Ahmed Fathi (Egypte et Al Ahly) 3. Ali Maaloul (Tunisie et Al Ahly) 4. Aristide Bancé (Burkina Faso et El Masry) 5. Ben Malango (RD Congo et TP Mazembe) 6. Denis Onyango (Ouganda et Mamelodi Sundowns) 7. Jeremy Brockie (Nlle

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here