Abantu icyenda baguye mu mpanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, abandi 12 barakomereka bikomeye, ikaba yabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026, ubwo imodoka itwara abagenzi ya minibus izwi nka Twegerane, yagonganaga n’ikamyo.
Ababibonye bavuze ko iyi kamyo yavaga mu Karere ka Muhanga, mu gihe iyo modoka itwara abagenzi yo yavaga i Kigali.
Nk’uko byatangajwe n’ababonye impanuka ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze, iyo modoka yari itwaye abagenzi 21. Abantu icyenda bahise bitaba Imana, mu gihe abandi 12 bakomeretse bikomeye. Bihutanwa mu bitaro bitandukanye.
Abatangabuhamya bavuga ko ikamyo yamanukaga ku muvuduko mwinshi, bigakekwa ko yaba yari yagize ikibazo cya feri. Bavuze kandi ko imodoka itwara abagenzi yari igerageje kunyura ku yindi modoka yari ihagaze ku ruhande rw’umuhanda, ari bwo yagonganaga n’iyi kamyo.
Uwitwa Mbonyumwami yagize ati “Twihutiye gutabara abagize impanuka, dusanga hari abamaze gupfa, abandi bakomeretse batabaza. Hari abapfiriye mu maboko yacu. Icyakora abo twabashije gukuramo bagihumeka bahise bajyanwa byihuse kwa muganga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’ubutabazi zahise zihagera zikimara kumenyeshwa iby’iyi mpanuka.
Yagize ati“Kugeza ubu hamaze kwemezwa ko abantu icyenda bitabye Imana. Twihanganishije imiryango yabuze ababo, kandi dukomeje gukurikirana uko abakomeretse bamerewe. Birababaje cyane kubura abantu benshi muri ubu buryo.”
Dr. Nahayo yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, no kurushaho kwitwararika kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi.
Mu bantu 21 bari bari muri minibus, 19 bari abantu bakuru naho babiri bari abana. Ikamyo yari irimo abantu babiri, umushoferi wayo akaba yakomeretse ukuguru, nk’uko ababibonye babitangaje.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kanombe, ibya Kabgayi, CHUK, abandi mu bya Remera-Rukoma kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.
