Muri iki gihe, usanga aho abantu benshi bari baba bahugiye muri telefone: mu modoka, mu maresitora, mu biro, ku ishuri, mu nsengero, no mu ngo, aho kugira ngo baganire n’abo bari kumwe. Izi telefone zafashe igice cy’ubuzima bwa muntu bwa buri munsi. Yego zifite akamaro, ariko se aho ntitwaba tuzikoresha ku rugero rurenze ku buryo hari icyo byahungabanya ku muntu cyangwa se imibanire ye n’abandi?
Aho telephone ntiyaba ituma turimo gutakaza ubumuntu?
Iri koranabuhanga ubwaryo si ikibazo. Telefone zidufasha kuvugana n’abantu bari kure mu kanya gato, kwiga ibintu bishya, gukurikirana amakuru, gukora akazi no gukomeza kwegerana n’abacu n’ubwo twaba turi kure yabo. Mu buryo bwinshi, zorohereje ubuzima.
Umunyeshuri ashobora kwigira kuri internet, umuhinzi akamenya ibiciro ku isoko cyangwa iteganyagihe, kandi imiryango iri kure ikabonana binyuze mu guhamagarana hakoreshejwe uburyo bw’amajwi cyangwa amashusho (audio/video call).
Ariko n’ubwo zifite ibi byiza byinshi, hari byinshi bitari byiza zazanye mu buzima bwa muntu. Muri byo twavuga ibi bikurikira:
- Kuba ahantu umutima uri ahandi
Kimwe mu birimo kugenda bibura ni ubushobozi bwo kuba umuntu ari aho ari koko, mu mutima no mu bitekerezo. Abantu benshi ntibakibasha kuganira badacishijemo ngo batere ijisho kuri telefone, baba bareba ibiri ku mbuga nkoranyambaga cyangwa basoma ubutumwa. Usanga abantu bari kumwe ku mubiri ariko ibitekerezo biri ahandi.
- Kunanirwa gusabana n’abandi imbonankubone
N’imibanire hagati y’abantu iragenda ikendera. Hari abantu basigaye bagaragaza amarangamutima yabo neza bakoresheje utumenyetso tuba muri telefone (emojis) kurusha kuganira imbona nkubone. Iyo witegereje ubona umuntu asigaye asubiza vuba akoresheje telefone, ariko akagorwa no gutega amatwi mu buzima busanzwe. Igiteye impungenge ni uko n’ubwo izi telefone zihuza abantu benshi ku Isi, bitabuza benshi kugira irungu.
- Kubura umwanya wo gutuza no gutekereza
Kera, igihe cyo gutegereza cyangwa kuba umuntu ari wenyine cyamufashaga gutekereza cyane, kureba ubuzima mu buryo bwimbitse, gusenga cyangwa kuruhuka mu mutwe. Ubu abantu benshi bahita bafata telefoni yabo igihe cyose habonetse akanya ko gutuza. Ubwonko buhora bwuzuye ibintu byinshi ku buryo kubona ituze bigenda bigorana.
- Gushaka kubaho ubuzima bw’abandi
Telefone zirimo no guhindura uburyo abantu birebamo. Imbuga nkoranyambaga zituma abantu benshi bahora bagereranya ubuzima bwabo n’ubw’abandi, cyangwa bagashaka kwemeza ababareba.
Hari abatangira kumva ko agaciro kabo gashingira ku mubare w’abakunze ibyo batangaje (likes), ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga (followers), cyangwa uburyo abantu babitayeho kuri izi mbuga nkoranyambaga. Aho kubaho ubuzima bwabo uko buri, bamwe baba bashishikajwe no gushakisha ibyo batangariza ababakurikira, kandi bagashaka ko biba ari byiza ku rugero runaka.
- Gutera umunaniro uhoraho
Gukoresha telefone igihe kirekire, cyane cyane nijoro mbere yo kuryama, bishobora guhungabanya ibitotsi kubera urumuri rw’ubururu (blue light) ruturuka kuri ‘écran’, rugabanya umusemburo wa melatonin ufasha umubiri gusinzira.

Iyo umuntu adasinziriye neza cyangwa agasinzira amasaha make, ashobora kubyuka ananiwe ndetse umunaniro ukaba uw’igihe kirekire. Byongeye kandi, guhora umuntu ahugijwe n’ubutumwa, imbuga nkoranyambaga n’amakuru menshi, bishobora gutuma ubwonko butabona umwanya wo kuruhuka, bigatera umunaniro wo mu mutwe.
Usibye ibyo, gukoresha telefone cyane bishobora kongera stress, kuko ubutumwa bwisukiranya buri mwanya (notifications) buhoraho, n’igitutu cyo guhora dusubiza ubutumwa bishobora gutuma umuntu ahora ari mu mwanya wo gusubiza, gusoma cyangwa guhangayika. Kumara amasaha menshi wunamye ureba ku kirahure cya telefone na byo bishobora gutera ububabare bw’ijosi, mu bitugu no mu mugongo, bigatuma umubiri wumva unaniwe.
Iyo telefone itumye umuntu agabanya imirimo y’amaboko n’imyitozo ngororamubiri, bishobora kurushaho kongera uwo munaniro. Ni yo mpamvu ari ngombwa kugena igihe cyo kugabanya kuyikoresha mbere yo kuryama, no gusubirana umwanya wo kuganira n’abandi no gukora ibikorwa bidakorerwa ku kirahure cya telefone, cyangwa ikindi kizana urumuri mu maso.
- Kubura ubumuntu
Mu gihe abantu bahugijwe na telefone cyane muri iyi minsi, ubumuntu bugenda butakara. Hari uca ku bantu barwana cyangwa se ku wundi muntu wagize ikibazo, aho kugira ngo amutabarize cyangwa we ubwe amutabare, akabanza gufata amashusho. Ibi ntibyagakwiriye.
Umuntu nyamuntu yihutira gutabara uri mu kaga, kurusha kubona amashusho yo gusangiza abandi. Si ibi gusa ahubwo hari no guhuzwa na telefone, ukaba wakwibagirwa no gusuhuza uwo unyuzeho, kwita ku bo muri kumwe n’ibindi.
Ibi bibazo n’ibindi tutavuze, bigenda birushaho kuba byinshi. Ariko telefone ubwazo si zo zangiza ubumuntu. Ikibazo nyamukuru ni uburyo abantu tuzikoresha: si zo zakatuyoboye, ahubwo ni twe tugomba kuzikoresha mu gihe gikenewe.
Ubutaha tuzaganira ku buryo dushobora gukoresha telefone neza, mu buryo butwungura ariko zitatugize abacakara.
Olive Uwera