UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Economy KIFC yakusanyije arenga Miliyari 600Frw mu myaka itandatu imaze
Economy

KIFC yakusanyije arenga Miliyari 600Frw mu myaka itandatu imaze

Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yari mu Nteko Ishinga Amategeko

Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali (KIFC), kimaze gukusanya umutungo ufite agaciro karenga Miliyari 600 z’Amafaranga y’u Rwanda kuva cyashingwa mu 2020, nk’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2026.

Igice kinini cy’iyi mitungo cyaturutse ku bashoramari bashya bashinze ibigo by’ubucuruzi, ndetse bakazana mu Rwanda uburyo butandukanye bwo gushoramo imari.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yagize ati “Kuva iki kigo cyashingwa, ubu hashize imyaka itandatu, kimaze gukusanya umutungo ufite agaciro karenga miliyari 600 z’Amafaranga y’u Rwanda.”

Yavuze ko gukusanya imari ari kimwe mu bikorwa u Rwanda rukomeje gukora, mu rwego rwo guhindura Kigali ihuriro ry’imari mu karere no gukurura ishoramari ryiyongera.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta izakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere Kigali nk’ihuriro ry’imari mu karere binyuze muri KIFC, ndetse no guteza imbere kurushaho isoko ry’imari n’imigabane.

Ati “Ibigo byinshi bizakomeza gushishikarizwa kwiyandikisha ku isoko ry’imari n’imigabane, gutanga imigabane ndetse n’impapuro mpeshwamwenda.”

Umubare w’ibigo byanditse ku isoko ry’imari n’imigabane wavuye ku kigo kimwe mu 2017 ugera ku 10 mu 2025. Muri byo, bitanu ni ibigo byo mu Rwanda, mu gihe ibindi bitanu ari iby’abanyamahanga.

Agaciro k’umutungo uri ku isoko ry’imari n’imigabane na ko kARiyongereye, kava hafi kuri Miliyari 3,000Frw mu 2017 kagera hafi kuri Miliyari 7,000Frw mu 2025.

Umubare w’abashoramari na wo wariyongereye, uva ku 13,000 mu 2017 ugera ku barenga 117,000 mu 2025.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko Leta ibona isoko ry’imari n’imigabane nk’isoko rikomeye ry’imari y’igihe kirekire, bityo ko izakomeza gushyira imbaraga mu kuriteza imbere.

Leta kandi irateganya gukomeza gushishikariza ibigo byinshi kwiyandikisha ku isoko ry’imari n’imigabane no gutanga imigabane n’impapuro mpeshwamwenda, mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira umwanya wa Kigali nk’ihuriro ry’imari mu karere.

Iterambere rya KIFC rije mu gihe urwego rw’imari mu Rwanda na rwo rukomeje kwaguka. Umutungo rusange w’urwego rw’imari wavuye kuri miliyari 4,000 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 16,000 Frw mu 2025. Umugabane w’uyu mutungo mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) na wo wavuye kuri 53% ugera kuri 68%.

Nubwo bimeze bityo, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko hakiri imbogamizi zitandukanye, zirimo igiciro cyo kubona inguzanyo, urwego ruciriritse rw’ubwizigame bw’imbere mu gihugu, uburyo butaragera ku rwego rushimishije bwo kubona imari ku bigo bito n’ibiciriritse, ndetse n’icyifuzo cyo gukomeza guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane.

Muri Kamena 2026, impuzandengo y’igiciro cyo kubona imari yari kuri 15.79%, ivuye kuri 17.2% mu 2017.

Dr Nsengiyumva yavuze ko Leta izakomeza guteza imbere umuco wo kwizigamira amafaranga y’igihe kirekire binyuze muri banki, ubwishingizi, gahunda z’ubwiteganyirize bw’izabukuru ndetse n’isoko ry’imari n’imigabane, kugira ngo ubwizigame bw’imbere mu gihugu buhindurwe ishoramari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version