UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Ibidukikije #KwitIzina2025: Abaturage basabwe gukomeza kwita ku ngagi zifatiye runini Igihugu
Ibidukikije

#KwitIzina2025: Abaturage basabwe gukomeza kwita ku ngagi zifatiye runini Igihugu

Mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingangi wabaye kuri uyu wa 5 Nzeri 2025, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abaturage gukomeza kwita ku ngagi kuko zifatiye runini ubukungu bw’Igihugu.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’imbaga y’abantu, barimo abayobozi, ibyamamare nyarwanda na mpuzamahanga ndetse n’abaturage biganjemo abaturiye Pariki y’Ibirunga, ari na yo icumbikiye izo ngagi zitaboneka aho ari ho hose, uyu munsi hakaba hiswe amazina abana 40 b’ingagi, bo mu miryango yazo 15, igikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, ku nshuro ya 20.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva, yibukije abaturage ko ingagi ari umutungo w’agaciro kanini, bityo ko zigomba gukomeza kurindwa, zikitabwaho bihagije.

Yagize ati “Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba gusigasira twese. Ni yo mpamvu hari gahunda yo kwagura Pariki y’Ibirunga, tubashishikariza rero kugira uruhare muri iyo gahunda kuko izafasha ingagi zacu gukomeza kubaho neza mu buryo burambye”.

Yakomeje abasaba kandi kugira uruhare mu gukomeza kwakira neza abasura pariki y’Ibirunga, kuko nabyo ngo bigira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda no guteza imbere ubukerarugendo muri rusange.

Muri 2024, abasura Pariki y’Ibirunga biyongereyeho 10.7%, mu gihe amafaranga yaturutse mu bukerarugendo muri rusange yiyongereyeho 8.5%, ariko by’umwihariko 27% yinjiye aturutse mu bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu Birunga.

Nk’uko bisanzwe kuva mu myaka 20 ishize, 10% by’umusaruro wa pariki z’Igihugu ajya mu mishinga yo guteza imbere abaturage bazituriye. Kugeza ubu iyi mishinga ifite agaciro ka Miliyari 18Frw, aho ayo mafaranga yashowe mu kubaka amashuri, amavuriro, amasoko, inzu zo guturamo no mu mishinga y’abaturage ku giti cyabo ahanini batishoboye ndetse n’amakoperative, ibi bikaba byaratumye ba rushimusi bacika.

Bamwe mu byamamare bitabiriye iki gikorwa harimo Kadja Nin, umuhanzikazi ukomoka mu Burundi, wanavuze ko yumva mu Rwanda ari mu rugo, hari kandi Yemi Alade, umuhanzikazi ukomeye ukomoka muri Nigeria, Mathieu Flamini wakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza n’abandi benshi, bose bakaba bise amazina abana b’ingagi, ndetse banavuga ko bazajya kubasura.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva
Kadja Nin
Exit mobile version