UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Imikino Javier Pastore wakiniye PSG yashimye impano z’abana b’u Rwanda
Imikino

Javier Pastore wakiniye PSG yashimye impano z’abana b’u Rwanda

Umunya-Argentine Javier Matías Pastore wakiniye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ku wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025 yasuye Stade Amahoro, akorana imyitozo n’abana bo mu irerero rya PSG Academy, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe yo mu Bufaransa.

Javier Pastore wari kumwe na Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Candy Basomingera, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, yashimye impano y’umupira w’amaguru yabonanye abana bo mu irerero rya PSG Academy.

Javier Matías Pastore ari mu Rwanda kuva ku wa Gatatu, aho azitabira ibirori byo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, mu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025.

Titi Léopold

Exit mobile version