Mu mudugudu wa Nyabivumu, hari umugabo w’imyaka mirongo itandatu n’itatu witwaga Gatera. Yari umugabo wubahwaga n’abaturage kubera ubuhanga n’ubushishozi. Yari umujyanama w’abaturage, akaba yaranagize uruhare mu kubaka ishuri n’isoko ry’aho batuye.
Umunsi umwe, ubwo Gatera yari mu murima we w’urutoki, yahuye n’ibyago. Yikubise hasi ananirwa kuvuga, ukuboko kwe kw’ibumoso kwahise kugira ibibazo ku buryo kukunyeganyeza bitakundaga. Abana bari hafi aho baratabaje, abaturage barahurura.
Abenshi baratangaye. Bamwe baravugaga bati:
“Aha ni uburozi! Gatera yishwe n’abamugiriye ishyari!”
Abandi bati:
— “Ni imivumo y’abakurambere… wenda hari ibitaravuzwe neza!”
Ariane, umukobwa w’imyaka 24 wize ubuforomo mu ishuri ryisumbuye, yahise amenya ibimenyetso. Yari yarize ku ndwara ya stroke (stroque), n’uburyo igira ingaruka iyo idavuwe vuba.
Yagize ati: “Bantu mwe, Nyamara Gatera ntabwo yarozwe. Yagize indwara yitwa stroque ni igihe imitsi y’amaraso itagera mu bwonko neza. Dukeneye kumujyana kwa muganga vuba, igihe cyose dutaye tuvuga ni cyo gishobora kumuviramo ingaruka aba ikimuga cyangwa agapfa.”
Bamugennye mu ngobyi bajya ku kigo nderabuzima kiri hafi. Aho yahise yoherezwa ku bitaro bikuru, abasha kubona ubuvuzi bwihuse. Nyuma y’ibyumweru bitatu, Gatera yari yatangiye kongera kuvuga, n’ukuboko kwe kwari gutangiye kugira intege.
Mu nama y’abaturage yabaye nyuma, abantu bose bashimiye Ariane. Bamenye ko indwara ya stroque atari uburozi cyangwa imivumo, ahubwo ari indwara isaba ubumenyi n’ubuvuzi bwihuse.
Gatera ubwe yahagurutse avuga, nubwo byari bigoye, ati:
— “Ubumenyi ni ingabo ikomeye. Tuzirikane ko kwihutira kwa muganga ari byo bitanga amahirwe yo kubaho.“
Kuva ubwo, abaturage ba Nyabivumu batangije ubukangurambaga bwo kwigisha abandi ku ndwara z’umutima, stroke, na diyabete. Ariane yabaye icyitegererezo, naho Gatera ahinduka umuvugizi w’ubuzima mu karere kabo.
Ndacyayisenga.