Rayon Sports yamenyesheje ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA ko mu gihe amategeko yaba atubahirijwe ngo Mukura VS iterwe mpaga (3-0 )ku mukino ubanza wa 1/2 wahuje aya makipe, izava mu Gikombe cy’Amahoro 2024-2025 kuko FERWAFA izaba inaniwe kubahiriza amategeko agenga amarushanwa.
Royon Sports yabimenyesheje FERWAFA kuri uyu wa 18 Mata 2025, aho yagaragaje ko ibyabaye byari ibintu bishoboka kwirindwa, ikanagaragaza inshingano zari zifitwe na Mukura VS nk’ikipe yakiriye umukino.
Ibaruwa ya Rayon Sports yasabaga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko hubahirizwa ingingo ya 38.3 y’amategeko agenga amarushanwa, ikemeza ko Rayon Sports ihabwa intsinzi ya mpaga ku bitego 3-0, kuko umukino wahagaritswe ku munota wa 27 bitewe n’ikibazo cy’urumuri rudahagije kuri Stade ya Huye tariki ya 15 Mata 2025.
Ni mugihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasohoye itangazo kuwa 17 Mata 2025 rivuga ko Komisiyo y’Amarushanwa yemeje ko umukino usubukurwa tariki ya 22 Mata 2025 saa cyenda z’amanywa, uhereye ku munota wa 27 wari wagezweho mbere y’uko uzimwa kw’amatara guhagarika umukino.
FERWAFA yo mu itangazo yatangaje yavugaga ko ari ikibazo cyatewe na short circuit ikomeye, nk’uko byagaragajwe na raporo ya sosiyeti ishinzwe amashanyarazi EUCL, yavugaga ko ari ikibazo kigoye kugikumira. Komisiyo yanzuye ko ari impamvu yihariye (cas de force majeure), bityo ari uburangare bwagaragaye ku ruhande rw’abari bateguye umukino.
Royon Sports yashimiye FERWAFA ku gisubizo yaha ubujurire bwayo kandi ko ahazakenerwa ibimenyetso byisumbuye ngo hahindurwe icyemezo cyafashwe yiteguye ku bitanga

Mukanyandwi M. Louise