UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Iyobokamana “Ijuru si Urugendo rw’Amagambo, ni Urugendo rw’Ibyemezo”
Iyobokamana Uncategorized

“Ijuru si Urugendo rw’Amagambo, ni Urugendo rw’Ibyemezo”

Ubuntu n’amahoro biva ku Mwami wacu Yesu Kristo bibane nawe igihe usoma ibitangazwa
n’ikinyamakuru cyacu muri iki gika cyahariwe Iyobokamana.
Mugihe gishize twanditse tuvuga ko Imana ishoboye byose nk’uko tubyizera ariko ko hariho ibintu
bimwe na bimwe Imana idashobora gukora nubwo ishobora byose. Bimwe muri ibyo nibyo yaremeye
umuntu ngo abikore nk’uko twabonye urugero rwo kuramya no guhimbaza Imana ko ari igikorwa
gikomeye Imana yahaye ikiremwa muntu. Urwego umuntu yaba arimo rwose n’uko yaba ateye kose,
Imana imwitezeho kuyihesha icyubahiro mubyo avuga, ibyo akora, ibyo atekereza, uko yitwara mu
buzima busanzwe ndetse no muburyo ahitamo ibyo arya, anywa cyangwa ibyo yambara.
Imana rero niyo muremyi w’ibyo tubona byose bidukikije harimo n’abantu. Mubyaremwe byose umuntu
niwe wahawe inshingano ikomeye kuko afite ubwenge akomora kuyamuremye. Hamwe n’inshingano
ikomeye umuntu yahawe, umuntu ni nawe wahawe amasezerano akomeye arimo kubana no kugendana
n’Imana ayubaha nayo imusezeranya kumugirira neza akiri ku isi kugeza igihe izamwishyira akabana
nayo mu ijuru mu bwami bwayo bwera.
Isezerano ryo kubana n’Imana ibihe bidashira, rifite umuntu gusa kandi si umuntu uwo ari we wese
ahubwo ni umuntu wese wagerageje kwitwararika amabwiriza yose Imana igenda itanga uko ibihe
bihita, urungano (generation) rugasimburwa n’urundi. Imana imaze kurema umuntu ntabwo yatereye
iyo ngo imujye kure, ahubwo ugenzuye neza mubyanditswe byera cyane mu gitabo cya Bibiliya, usanga
Imana yifuza kugirana nawe imibanire, imigenderanire n’imikoranire myiza. Muri uwo mubano w’Imana
n’abantu bayo, hagiye habaho kudohoka kenshi ugasanga abantu b’urungano rw’igihe runaka ntibitwaye
nk’uko Imana ibishaka kugeza ubwo bamwe bagiye barimburwa ku isi bagatsembwa bagashiraho.
Urugero ni abantu bo mugihe cya Nowa dusoma inkuru zabo mugitabo cy’Itangiriro ibice 6 kugera ku
gice cya 8. Urundi rugero ni urw’abantu bari batuye ahantu hitwa Sodomu na Gomora nabo ngo bakoze
ibyaha byinshi bagomera Imana kugeza ubwo Imana itihanganiye iyo myitwarire bityo ifata icyemezo
cyo kurimbura iyo migi yabo yombi abantu n’ibintu barimburwa n’umuriro. Iyi nkuru nayo tuyisoma
mugitabo cy’Itangiriro ibice 19.
Nyuma yo kurimbuka kwa Sodomu na Gomora, ntazindi nkuru z’abantu bo mugihe runaka cyangwa
urungano runaka tubona Imana irimbura kuko banze kugirana nayo imigenderanire iboneye ariko
ahubwo tubona isa naho ihinduye gahunda yayo mumibanire yayo n’abantu maze itoranya ubwoko
bumwe mu isi yose yifuza ko aribwo yakoreramo imirimo yayo ndetse bukaba aribwo buyihagararira
hano ku isi. Ubwo bwoko ni ubwoko bw’Abisirayeli bazwi kuyandi mazina nk’Abayuda n’Abaheburayo.
Umugambi wo gukorana n’ubwoko bumwe dutangira kuwusoma munkuru z’igihe Imana yahamagaraga
Aburahamu ngo ave mugihugu cye asige bene wabo maze age mugihugu Imana ubwayo yagombaga
kumwereka (tubisoma mu Itangiriro 12). Nk’uko inkuru za Bibiliya zibitwereka nubwo Imana yakoranye
n’ubu bwoko ibitangaza byinshi ntabwo nabo bashoboye kugendana n’Imana neza kugeza ubwo hafi
yabo bose barimbukiye mu nzira berekeza mu gihugu Imana yari yarabasezeranije aricyo cya Kanani.
Abantu bake bari bahagurutse muri Egiputa batarengeje imyaka 20 y’ubukure hamwe n’abavukiye mu
nzira nibo gusa bashoboye kugera mu gihugu cy’amasezerano hakurya ya Yorodani. Ndabibutsa ko
Imana yifuza kugirana natwe imibanire, imigenderanire n’imikoranire myiza bigatuma amahanga

adukikije yabatayizera ngo bayubahe nayo ahindukira agatangira kuyiramya. Abisirayeri babiri gusa
mubari bakuru igihe bavaga muri Egiputa nibo binjiye mu gihugu cya Kanani bari barasezeranijwe, abo ni
uwitwa Yosuwa na Karebu.
Imana yakomeje gushaka uko yanoza imibanire yayo n’abantu yaremye nuko yiyemeza gutanga umwana
wayo Yesu Kristo ngo aze kuri iyi isi yigize umuntu maze abane n’abo ku isi abatoze kubaha Imana Data
kandi abategurire kuzabana na Se mu ijuru. Imyaka irasaga ibihumbi bibiri uwo Yesu Kristo asoje
umurimo w’ivugabutumwa hano ku isi ariko mbere y’uko asubira mu ijuru yateguye abagabo b’intwari
basigaranye umurimo wo kwamamaza inkuru nziza y’Ubwami bw’Imana. Abasigaranye iyo nshingano
babikoze neza bagenda bayihererekanya n’ab’urungano rukurikiraho kugeza muri iyi minsi yacu.
Ikoresheje abakozi bayo b’uburyo butandukanye, Imana yifuza gukomeza kunoza imibanire
n’imikoranire yayo n’abantu bari ku isi. Imana kandi yifuza ko igihe kizagera Igahamagara abantu bose
bayemeye, bagakora ubushake bwayo, bakabaho bitwararitse kunoza imibanire yabo na Yo,
izabahamagara ngo babane mu bwami bwayo ubuziraherezo.
Ikintu gikomeye abantu turi muri iki gihe cya Yesu Kristo dukwiye kwibaza ni ugutekereza ngo ni
bangahe bo muri uru rungano rwacu bakomeje guhirimbanira kunoza imibanire yabo n’Imana? Bumwe
mu buryo bwo kunoza imibanire n’imikoranire yacu n’Imana, ni ukwizera Umwana wayo Yesu Kristo no
kumwiyegurira ngo ayobore imibereho yacu. Igitabo cyitwa Bibiliya ni igitabo gikubiyemo byinshi
bitumenyesha uko Imana yifuza ko dukwiye kwitwara muri ubu buzima kugira ngo tuzabane nayo mu
bundi buzima buzaza ubwo imperuka y’isi izaba isohoye. Ndahamya ko none ariwo munsi mwiza wo
gushishikarira kumenya ibyo Imana idusaba kugira ngo tuzabane nayo mu bwami bwayo. Ndabasengera
nanjye nisengera ngo isi nibihendo byayo ntibiduherane maze ngo twivutse amahirwe yo kuzaba mu
bwami bw’Imana. Twongere tuzirikane ko ibihumbi n’ibihumbi by’Abisirayeli bahagurutse muri Egiputa
bavuga ko bagiye i Kanani ariko umubare muto cyane wabo nibo bashoboye kugerayo. Nuko rero natwe
ab’iki gihe tuvuga ko turi kujya mu ijuru twibuke ko iryo juru tujyamo rizababwamo n’abazaba barizeye
Yesu Kristo bakamwegurira imibereho yabo hanyuma bakabaho ubuzima bwabo busigaye bakora
ibishoka byose ngo bubahirize amahame n’amabwiriza nk’uko byanditswe mugitabo cy’Ijambo ry’Imana
cyitwa Bibiliya. Duharanire twese kutazacogozwa n’urugendo ahubwo tuzabane mu ijuru. Bizirikane!

Rev Basebya Nicodeme

Exit mobile version