Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mukandayisenga arashinja umukinnyi wa Musanze FC kwirengagiza no gutererana umwana babyaranye

Mukandayisenga arashinja umukinnyi wa Musanze FC kwirengagiza no gutererana umwana babyaranye

MUHIRE Anicet umukinnyi wa Musanze FC wakinnye mu Magaju ndetse na Bugesera FC uvuka mukarere ka Nyamagabe, arashinjwa n’umugore wimyaka 29 witwa MUKANDAYISENGA Jeannette, kuba yaratereranye umwana babyaranye mu mwaka wa 2012 kandi nawe adafite ubushobozi bwo kumurera.

Mukandayisenga utuye mukarere ka nyamagabe, umurenge wa gasaka, akagali ka nyamugali, umudugu wa Nyamugali avuga ko Muhire yabanje kurera uyu mwana nyuma akamusaba ko yaza kumutwara akaba ariwe umurera ariko akazajya amuha indezo, ibyo Mukandayisenga yavuze ko Anicet yaherutse kumuha iyi ndezo y’ibihumbi 10 ku kwezi, ubwo yakinaga mu Magaju FC, ariko ubwo yavaga mu ikipe y’Amagaju akerekeza muri Bugesera ibintu byahindutse, ahagarika indezo.

Mukandayisenga avuga ko amafaranga aheruka ari igihe Anicet yagarutse iwabo Nyamagabe akitabaza urwego rw’ubushinjacyaha (RIB) ndetse na Police hanyuma Anicet akemera gutanga ibihumbi 20.000 anavuga ko azajya yuzuza inshingano buri kwezi noneho umwana yazagira imyaka 7agasubira kwase.

Ati” ayo mafaranga yayampaye agarutse ino aha. Yayampereye kuri police, icyo gihe yayampaye ari ibihumbi 20 ahita asubira i Bugesera, Narayemeye ndavuga nti nzamurera imyaka 7 nigera nzamumuhe niko yambwiraga, ndayafata ndayasinyira”.

Mukandayisenga avugako nyuma yicyo gihe ntayandi mafaranga yigeze amuha, kandi umwana yagejeje imyaka 8 kuburyo ashobora kurerwa nase nk’uko yari yarabimwemereye cyangwa akamufasha akamuha indezo umwana akareka kubaho nabi kuko nta bushobozi afite bwo kumurera amubonera ibikenerwa byose.

Bamwe mu baturanyi bavuga ko bazi ko uyu mwana ari uwa Muhire Anicet, kuko yabanje no kumurera amwemera nubwo batazi kandi batanumva impamvu nyuma yaba yaraje kwanga umwana uyu mwana. Abo baturanyi be batubwiye ko se w’umwana ariwe Anicet yagakwiye guhangayikishwa n’imibereho y’umwana we kuko babayeho nabi cyane bitewe nuko nyina atabasha kubabonera amafunguro ahagije, ndetse n’imyambaro cyane ko naho kuba hagoye kuko byageze aho nyirinzu areka kubishyuza kuko batabashaga kwishyura icumbi babamo. Mugihe se afite ubushobozi bwo kumurera neza akamwishyurira namashuri.

Bamwe mubakinnyi b’Amagaju bamaze igihe muri iyo kipe batashatse ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara bavugako batazi uburyo nyuma byagenze ariko nabo bazi neza ko uyu Anicet afitanye Umwana na Jeannette.

Nyamara ku ruhande Anicet we yavuze ko umwana atari uwe ndetse n’ayo makuru atayazi, ahubwo ahamya ko Mukandayisenga uko yabyaye umwana wa kabiri ariko yaba yarabyaye n’uwo avuga ko babyaranye.

Mu magambo make Yagize ati » Ibyuwo mwana ntabyo nzi ahubwo twabaza Jeannette uburyo yabyaye undi mwana wa kabiri. Uwo mwana simuzi rwose »

Urwandiko Ubumwe.com rwabonye,umukuru w’umudugudu wa Nyamugali   Muhire Herman,aho Mukandayisenga abarizwa yanditse  yemeza ko uyu mwana koko yigeze kuba mu muryango wa Anicet.

Yagize ati » Uyu mwana koko yabaye iwabo(i muhira kwa Anicet)  icyo gihe ahaba ise wa Anicet, akaba sekuru w’uyu mwana yari yaramushyize mu ishuri akanajya amwishyurira ubwishingizi mu kwivuza, ariko nyuma nyina w’umwana aza kuza kumutwara. »

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gasaka Mbera Rivuze yavuze ko yumva iki kibazo atakizi, ariko asaba ababyeyi b’umwana kuba bakwumvikaa bakamuha uburenganzira bwe.

Yagize ati » Icyo kibazo ndumva ntacyo nzi njyewe, ariko ise w’umwana na nyina w’umwana bagomba kwandikisha umwana. Ariko niba Ise w’umwana yaba atamwemera haje ikoranabuhanga kuburyo bareba bakamenya niba ari uwe cyangwa atari uwe. »

Mbere itegeko ryo kwandikisha umwana wavutse mu gitabo cy’irangamimerere, ryavugaga ko umwana wavutse agomba kwandikwa bitarenze iminsi 15 avutse. Bitagenda gutyo uwandikisha umwana akanyura imbere y’urukiko, bakabona kumwandika. Ariko mu itegeko rivuguriye rigenga abantu n’umuryango Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rivuga ko umwana ukivuka yandikishwa bitarenze iminsi 30, kimwe no kwandukuza uwapfuye. Uwacikanwe nawe ntagomba kujya mu rukiko ahubwo ajya ku murenge agakemurirwa ikibazo, bakandika umwana we.

 

Mutabazi Parfait

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here