UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Uncategorized Ntawe dusaba uburenganzira bwo kubaho uko dukwiriye kuba turiho – Perezida Kagame
Uncategorized

Ntawe dusaba uburenganzira bwo kubaho uko dukwiriye kuba turiho – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko nta muntu ukwiye kuba agena uko Abanyarwanda bakwiye kuba bariho, kuko ubwabo mu bushobozi bafite bakora ibyo bashoboye.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu muhango wo kwakira indahiro z’Abasenateri batandatu bashya, basanze abandi 20 bamaze imyaka ibiri mu nshingano.

Abarahiye kuri uyu wa Gtanu tariki 24 Ukwakira 2025 ni Senateri Uwamariya Valentine, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, Alfred Gasana na Frank Habineza, Evode Uwizeyimana na Alphonse Nkubana.

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko nta muntu n’umwe ukwiye kubagenera uko babaho.

Yagize ati “Rwose ubu ndabivuga, nta muntu dusaba kuduha uburenganzira bwo kubaho, ntawe dukwiriye gusaba uburenganzira bwo kubaho, uko dukwiye kuba turiho. Abo bantu bakora ibyo ni ibiremwa nkatwe. Nta kirenwa kibereyeho kurema abandi bantu cyangwa kubabaza uko babayeho”.

Perezida Kagame kandi yibukije Sena ko ifite inshingano zo guhuza intego n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, no gukora ku buryo ibyemezo bifatwa bijyana n’iby’Abanyarwanda bakeneye, ndetse bigatanga ibisubizo ku bibazo bafite.

Yagize ati “Ibyo Abanyarwanda bifuza ni byinshi cyane birenze amikoro yacu. Ibyo rero bitwibutsa ko ibike dufite tugomba kubikoresha, tukabigeraho dukurikije amikoro dufite”.

Ikindi Umukuru w’Igihugu yagarutseho, ni uko ibikorwa bitagomba guhera mu mpapuro gusa.

Ati “Rero politiki yacu, kenshi iba igaragara neza mu nyandiko, mu mpapuro, ni ikintu cy’ibanze. Icya ngombwa rero ni uko ibyo byiza byanditswe bishyirwa mu bikorwa ntibihere mu mpapuro gusa, ntibihere mu nyadiko.”

Mu Basenateri barahiye, bane ni abashyizweho na Perezida wa Repubulika, barimo babiri bari basanzwe muri Sena, ari bo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode, na babiri bashya, ari bo Dr. Uwamariya Valentine na Gasana Alfred, abandi babiri batowe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, akaba ari Nkubana Alphonse na Dr. Frank Habineza.

Exit mobile version