UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Uganda: 46 baguye mu mpanuka, Perezida Museveni atangaza impozamarira
Amakuru

Uganda: 46 baguye mu mpanuka, Perezida Museveni atangaza impozamarira

Muri Uganda ku muhanda uva i Kampala werekeza mu mujyi wa Gulu, habereye impanuka ikomeye ya bisi ebyiri zitwara abagenzi zagonganye, abantu 46 bahita bitaba Imana abandi barakomereka, Perezida Museveni akaba yahise agenera impozamarira imiryango yagize ibyago, iyo mpanuka ikaba yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025.

Polisi y’iki gihugu mu gace ka Kiryandongo, yatangaje ko iyo mpanuka yatewe na bisi yihutaga ica ku zindi modoka maze ihita ihura n’indi yaturukaga mu kindi cyerekezo ziragongana, ndetse n’izindi modoka ebyiri bituma zikora impanuka, aho zaguye mu kibaya cyo hafi aho, ariko zigenda zinahitana abantu bagendaga n’amaguru.

Nyuma y’iyo mpanuka, Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, yahise atangaza ko imiryango yagize ibyago ayigeneye impozamarira, aho umuryango wapfushije umuntu yawugeneye Miliyoni 5 z’Amashilingi mu gihe umuryango ufite umuntu wayikomerekeyemo wagenewe Miliyoni imwe y’Amashilingi ya Uganda.

Exit mobile version