UBUMWE.com - Ubumwe kuri bose Blog Amakuru Kigali: Hasojwe amarushanwa y’abanyeshuri bo muri za kaminuza zigisha amategeko 
Amakuru

Kigali: Hasojwe amarushanwa y’abanyeshuri bo muri za kaminuza zigisha amategeko 

Ni amarushanwa yiswe ‘National Moot Court Competition’ ahuza abanyeshuri bo muri kaminuza zo mu Rwanda zigisha amategeko, ku nsanganyamatsiko iba yateganijwe, abageze mu kiciro cya nyuma bagahatana bitwara nk’abari mu rukiko bagendeye ku kirego cyatoranijwe, maze bagatoranywamo abashinjacyaha, n’abunganizi mu mategeko. Ni amarushanwa yatangijwe na Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC).

Bamwe mu bitabiriye amarushanwa y’uyu mwaka bavuga ko abategurira kuba abanyamategeko b’umwuga.

Diane D. Pleaseh Demey wo muri ULK, avuga ko aya marushanwa abafasha kumenya uko amategeko akoreshwa.

Ati “Bidufasha kwimenyereza uko amategeko akoreshwa, by’umwihariko ajyanye n’uburenganzira bwa muntu  kugira ngo tumenye uko akoreshwa, ku birengo waba ushinja,cyangwa ushinjura”.

Diane D.Pleaseh Demey wiga muri ULK ari mu bitabiriye amarushanwa

Yar Maduk Madel wiga muri UNILAK, avuga ko aya marushanwa abarinda kudatwarwa n’amarangamutima kugira ngo umunsi bazajya mu mwuga bazabe bazi ibyo bakora.

Ati “Muri aya marushanwa ya Moot, duhabwa ibirego bihimbano cyangwa ibishaje tukigiramo uburyo bwo guhagarara mu rukiko, kuzamura impaka zacu, gushira amanga no kudatwarwa n’amarangamutima, kugira ngo umunsi tuzasoza tukajya mu mwuga tuzabe tuzi ibyo tugiye gukora”.

Ntwari Faustin wiga amategeko muri UNILAK avuga ko bibafasha kumenya uko bitegura nuko bazajya bitwara mu rukiko.

Ati “Waba uwo wunganiye cyangwa uri umushinjacyaha uba ugomba kumenya uko ubitegura, ukamenya n’uburyo witwara mu rukiko, ibi biba ari ubumenyi bw’ibanze kandi bw’ingenzi nk’umuntu wiga amategeko agomba kuba afite”.

Karinda Jean Damascène ni umunyamategeko, akaba yari n’umucamanza mukuru wari uhagarariye iburanisha  mu rukiko, avuga ko uko yabonye urubanza hari ikizere ko abanyeshuri baza ku isoko ry’umurimo bazatanga umusaruro, kuko bagaragaje kumenya amategeko ajyanye n’igihe.

Karinda Jean Damascène ni umunyamategeko akaba yari umucamanza mukuru uhagarariye amarushanwa

Ati “Impamvu tuba twahisemo izi nsanganyamatsiko zijyanye n’igihe tugezemo, ni kugira ngo turebe ko abanyeshuri bacu batari gusigara inyuma ugereranyije n’aho Isi igeze. Ubumenyi bari kwerekana buragaragaza yuko bari kugendana n’ ibihe, no kumenya uko imiterere y’intambara igenda ihinduka, kuko intambara z’ubu ngubu zizamo ikoranabuhanga, tukareba uko abanyushuri bacu babasha kumenya uko ibitero bikorewe ku ikoranabuhanga bigenda n’uburyo amategeko akomeza kubahirizwa”.

Namahoro Julie ukorera ICRC, ushinzwe ibikorwa byo gusakaza amategeko mpuzamahanga yubahirizwa mu bihe by’intambara, avuga ko bakorana n’aba banyeshuri kugira ngo babategure mu gihe kizaza bazabe abantu bazi aya  amategeko bayasobanura neza.

Ati “Dutumira abanyeshuri kugira ngo amategeko bayamenye, bayasakaze kuko nibo ejo bazaba barimo abacamanza, abagenzacyaha n’abashinjacyaha. Ni ngombwa ko bamenya amategeko kuko iyo barangije amasomo yabo hari ibikorwa bitandukanye bajyamo nko mu nzego z’ubutabera, ubushinjacyaha, ariko bakaba bashobora no kujya gukora mu bindi bihugu amategeko yacu abaherekeza, iyo batayamenye mbere ntabwo biba aribyo. Dukorana n’aba banyeshuri ngo tubategure kugira ngo mu gihe kizaza bazabe abantu bazi aya  amategeko bayasobanura neza, ariko bagomba no kuyashyira mu bikorwa”.

Namahoro Julie ushinzwe ibikorwa byo gusakaza amategeko mpuzamahanga yubahirizwa mu bihe by’intambara muri ICRC

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya cyenda, aho icyiciro cya nyuma cyahuje abanyeshuri bo muri kaminuza  ya UNILAK, bari abashinjacyaha, naho abanyeshuri ba ULK bari abunganizi mu mategeko, biza gusoza UNILAK ari yo itsinze bakazakomereza mu marushanwa yo ku rwego rw’Afurika, azabera i Nairobi muri Kenya mu kwezi k’Ugushyingo.

Mukanyandwi Marie Louise

Exit mobile version